in

Si ukubura ubumuntu umenya bararozwe

Muri iyi minsi hakomeje kuvugwa abantu bakuze barimo gukorera abana bato amahano bakabasambanya kandi bakiri abana b’impinja.

Umwarimu wigisha ku kigo cy’ishuri giherereye mu Murenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi.

Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko yari amaze igihe asambanywa ntabivuge kuko mwarimu yari yaramubujije.

Ati “Byari bimaze igihe umwana arwara tugakeka ko ari uburwayi busanzwe ariko ku wa Gatanu umwana yatashye avirirana tugerageza kumuganiriza atubwira ko ari uwo mwarimu ariko yamubujije.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge na we yabyemeje avuga ko uyu mwalimu yatawe muri yombi akaba akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana ukiri muto.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa munyarwanda umaze imyaka 40 mu gitebo ,dore ibimubayeho

Umuhanzi Israël Mbonyi yerekanye ifoto yo mu bwana bwe