in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Wa mukobwa wamenyekanye mu ndirimbo ikinyafu ni we wabaye Miss Popularity|Ibihembo yagenewe mu gihe cy’umwaka.

Uyu mukobwa Kayirebwa Paul wamamaye nyuma yo kugaragara mu ndirimbo ikinyafu ya Bruce Melodie ni we wegukanye ikamba rya Miss Popularity mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021.

Kayirebwa Mari Paul yavugishije benshi kubera kwitabira Miss Rwanda nyuma yo kugaragara mu ndirimbo ‘Ikinyafu’ y’umuhanzi Bruce Melodie yakoranye na Kenny Sol. Yitabira irushanwa, yatangarije itangazamakuru ko atari yifitiye icyizere muri we kuko yari yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo.

Kuri ubu ariko Kayirebwa yararanye ibyishimo kuko yegukanye Ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane muri iri rushanwa (Miss Popularity). Iri ni ikamba rikomeye kuko harimo ibihembo bitandukanye.

Ibyo bihembo harimo guhembwa 1,800,000Frw azatangwa na MTN Rwanda, azahabwa kandi na Telefone ya iPhone 10Plus nayo izatangwa na MTN Rwanda, azamara umwaka wose akoresha Internet y’ubuntu ya MTN Rwanda no guhamagara ku buntu, maze ahabwe na Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

#Miss Rwanda 2021:Kabagema Laila arasatira kuba Miss Popularity |Reba akayabo yahembwa aramutse yegukanye iri kamba.

Uyu ni we munyamakuru wa mbere mu Rwanda ugira urwenya |Jado Fils wa RBA ntasanzwe.