in

#Miss Rwanda 2021:Kabagema Laila arasatira kuba Miss Popularity |Reba akayabo yahembwa aramutse yegukanye iri kamba.

Kabagema avuga ko yari afite amajwi menshi.

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rigere ku musozo, hakamenyekana uzatwara iri kamba, Kabagema Laila ni we ukomeje kurusha abandi amajwi kuri interneti no mu butumwa bugufi ibintu bishobora kumuhesha amahirwe yo kuba Miss popularity.

Rimwe mu makamba aratangwa ni irya Miss Popularity rihabwa umukobwa ukunzwe kurusha abandi, bikaba bigaragarira mu matora yo kuri interineti no mu butumwa bugufi.

Kuva iri rushanwa ryatangira umukobwa witwa Kabagema Laila yakomeje kurusha abandi amajwi bimuhesha amahirwe yo kwinjira mu mwiherero ndetse nabwo akomeza kubarusha.

Ese ni ikihe gihembo giteganyijwe kuri Miss Popularity?

Miss Popularity azahembwa amafaranga miliyoni 1 n’ibihumbi 800 Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa, Internet y’umwaka wose izatangwa, Azajya ahamagara ku buntu bizatangwa na MTN Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’umunyeshuri wagiye ku ishuri yambaye imyenda yose afite mu rugo kubera gutinya ikinyafu akomeje guca ibintu.

Wa mukobwa wamenyekanye mu ndirimbo ikinyafu ni we wabaye Miss Popularity|Ibihembo yagenewe mu gihe cy’umwaka.