Umukobwa ukomeje kurusha abandi bakobwa bose bose ,Kabagema Laila kugeza ubu ufite amajwi arenga ibihumbi 200, ni we uri imbere arusha uwa kabiri hafi ibihumbi 30.
Uyu mukobwa aganira na IGIHE Tv , yahishuye ko asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza y’Ubuvuzi y’i Warsaw muri Pologne.
Kabagema yagize ati “Njye ndi kwiga mu mwaka wa mbere muri kaminuza, muri Pologne”.
Yakomeje avuga ko ubwo yakurikiranaga amasomo ye ari mu Rwanda, yaje kubona itangazo rihamagarira abakobwa kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda yahoraga arota kwitabira kuva mu bwana.
Abajijwe uko azitwara naramuka yegukanye ikamba rya Miss Rwanda ritemerera uwatsinze kujya gutura cyangwa gukorera hanze y’igihugu mu gihe cy’umwaka, yavuze ko hari uburyo bwinshi bwo kwitwara mu gihe yaba yegukanye ikamba ntiyice amasezerano y’uwegukanye ikamba.
Ati “Bibaye nkegukana ikamba rya Miss Rwanda, nshobora gufata icyemezo nkiga muri kaminuza z’imbere mu gihugu kuko ibyo niga hariya n’inaha birahari, nshobora kandi kuba nsubitse amasomo nkabanza nkubahiriza amasezerano, mbega uburyo bwo ni bwinshi.”
Ku ibanga yakoresheje ngo abe ayoboye abandi mu majwi, Kabagema yavuze ko nta banga ridasanzwe uretse kuba afatanya n’inshuti ze n’umuryango we biyongeraho buri wese umushyigikiye.
Uyu mukobwa yavuze ko aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda, azaharanira kugabanya impfu z’abana bitaba Imana bavuka, binyuze mu bukangurambaga bwo gukangurira ababyeyi kwirinda impamvu z’izi mpfu.