Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwatangaje ko uwari ushinzwe ubuzima bw’ikipe [Team Manager] witwa NIYIBIGIRA Patrick yahitanwe n’impanuka kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020.
Nkuko yabitangaje ku rubuga rwayo rwa Twitter,Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko ishenguwe n’urupfu rw’uyu Team Manager wayo ndetse yihanganishije umuryango we n’abakunzi ba siporo bose muri rusange.

Gasogi yagize iti “Umuryango mugari wa Gasogi United ushenguwe n’urupfu rutunguranye rw’uwari Team Manager wayo NIYIBIGIRA Patrick wazize impanuka.Gasogi United yihanganishije umuryango we n’abasportifu bose muri rusange.”