Umunyamideli w’uburanga butangaje Sarah Michelotti yatangaje ko yamaze gutandukana byeruye n’umuhanzi Harmonize ashinja kwikunda, ubugugu no kutamubwira byeruye ibyerekereye ubuzima bwe birimo n’uko afite umwana yabyaranye n’undi mugore.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020, Sarah
Michelotti yashyize kuri konti ye ya instagram, impapuro zo kwa muganga
zigaragaza ibizamini bya ADN bakorewe ku bagabo batatu barimo na Harmonize mu
kumenya nyiri umwana w’umukobwa witwa Zulekha wabyawe na Nana Shanteel.
Uyu mugore yavuze ko afite icyizere cy’uko umutima wa Harmonize
ucyeye kuri iyi nshuro. Ko azaharanira kwita ku mwana we n’uwo bamubyaranye.
Muri iki gitondo Harmonize yasohoye amashusho y’amasegonda
macye ari kumwe n’uyu mwana w’umukobwa agiye kumugurira imyenda. Yandika agira
ati “Byiza cyane! Ndi hano ndi gutekereza uko ari kwiyumva (umwana we) ari
kumwe na Se bagiye guhaha ku nshuro ya mbere. Niteguye kukwereka Isi yose mwana
wanjye Zurekha Bink Konde. Nimundangire iduka ryiza muri uyu Mujyi.”
Yari yanbaje kwandika, avuga ko yicuza impamvu atigeze
yemera umwana we, ndetse asaba imbabazi Sarah bamaze imyaka ibiri barushinze. Uyu muhanzi yanavuze ko yari amaze igihe kinini atanga
indezo. Uyu mwana w’umukobwa afite umwana umwe n’amezi arindwi y’amavuko.
kuri konti ye ya instagram akurikirwaho n’abantu barenga miliyoni 1, avuga ko
yafashe umwanzuro wo gushyira iherezo ku rushako rw’imyaka ibiri yari amazemo n’umuhanzi
Harmonize.
Uyu mugore yavuze ko yabihiwe n’urugo aca muri byinshi
byakomereje umutima we. Michelotti wafashwe n’uburakari yavuze ko umugabo we
(Harmonize) ari umubeshyi utazi gushima ‘uwamugiriye neza’.
We avuga ko yemeye kurushinga na Harmonize kuko
yamukunze kandi yari igisobanuro cya buri kimwe kuri we. Avuga ko yakunze uyu
muhanzi bya nyabyo, amuha urukundo rwose n’ibyishimo bisendereye, ariko
Harmonize ntiyabikozwa.
Uyu mugore yavuze ko uko iminsi yagiye ihita yabonye
ko babayeho mu buzima butandukanye, anabona ko Harmonize nta muntu n’umwe
yubaha. Ati “Ntiwigeze umenya n’uko wabungabunga umugore nkanjye cyangwa ngo
uterwe ishema n’umuntu waguhaye ubuzima bwiza. Kandi ntuzi kubaha abantu
bagukunda ndetse n’abo biteguye ku gushyigikira.”
Mu bihe bitandukanye nabonye ko ari ‘umubeshyi’ kandi ‘uri
fake (wigaragaza uko utari)’. Yavuze ko gukundana kugeza barushinze, ari
ubuzima bubi adashaka kugarukaho. Ndetse ko aramutse avuze buri kimwe, abantu
batungurwa. Ati “Ufite indi sura abantu batazi kabisa.”
Sarah yavuze ko Harmonize atigeze amushimira ibyo
yamukoreye. Amubwira ko ‘ubuzima bumuhishiye amasomo’ kandi ko we agiye
gutangira urugendo rushya rw’ubuzima bwe.
Yifurije imigisha myinshi Harmonize, amubwira ko
abonye umwanya mwiza wo kuryamana n’abandi bagore ashaka. Asoza agira ati “Ariko
nakugira inama yo kumenya gushima no kuzirikana abantu bakugiriye neza.”
Ku wa 08 Nzeri 2020, ni bwo umuhanzi wo muri Tanzaniya
Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize yakoze ubukwe mu ibanga n’umukunzi we
ukomoka mu Butaliyani Sarah Michelotti bamaze igihe bakundana
Ubu bukwe bwabimburiwe no gusezerana imbere y’Imana mu
idini ya Islam nyuma bajya kwiyakira bibera muri Serena Hotel mu mujyi wa Dar
es Salaam, witabirwa n’abantu 100 gusa. Ubukwe bwa Harmonize bwatunguranye cyane kuko nta
bantu bari bazi ko buzaba uretse abo yatumiye gusa nabo babitse ibanga kugeza
butashye.
Harmonize na Sarah babanye nyuma y’aho mu rukundo
rwabo rwagiye ruzamo imihengeri kugeza n’aho bivuzwe ko batandukanye, bapfa ko
uyu mukobwa yaba yararyamanye n’umurinzi wa Diamond Platnumz, Mwarabu Fighter.
Ibizamini byo kwa muganga bya ADN byakorewe ku bagabo batatu mu kugaragaza nyiri umwana