in

Urutonde rw’abakobwa b’ikimero bavuzwe mu rukundo na The Ben(AMAFOTO)

Imyaka 12 amaze mu muziki, umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ntiyigeze yumvikana kenshi mu nkuru z’urukundo; gusa hari abakobwa b’ikimero batandukanye bagiye bavugwa mu rukundo nawe akabyemeza ibindi akabihakana.

Uyu muhanzi yavuzwe mu rukundo n’abakobwa
batandukanye. Cyane cyane abo yagiye akoresha mu mashusho y’indirimbo ze. Hari
n’abigeze kuvuga ko akundana n’umuhanzikazi Ruth B wo muri Canada, ariko
byafashwe nk’ibihuha. Yanavuzwe mu rukundo n’umunyamideli Angnes Masongange wo
muri Tanzania witabye Imana, ku wa 20 Mata 2018.

Muri Mata 2018, mu kiganiro Samedi Détente cya Radio
Rwanda, The Ben yabajijwe niba afite umukunzi, avuga ko ntacyo abura ariko ko
hari ibyo ashyira imbere. Yavuze ko nk’undi musore wese, ari gushaka
amafaranga, kubaka, kwiga n’ibindi.

Uyu muhanzi muri iki gihe uri muri Zanzibar, agira ati “Oya. Niyo naba mufite ntabwo nabivuga.
Ntawe mfite. Nta kibura ariko uba ureba icyo ugomba gushyira imbere.. Kimwe n’undi musore wese aba ari ugushaka
amafaranga, kubaka, kwiga n’ibindi, ku buryo n’uwo wazazana wamwubahisha. Nta
wamenya bizaba nko mu myaka iri imbere. Amahitamo siyo yabaye ikibazo.”

1.The
Ben yahakanye ko yabyaranye n’umukobwa witwa Midi

Muri Mutarama 2015, The Ben yatangaje ko ari mu
rukundo n’umukobwa witwa Midi uba uba muri Amerika ariko yamagana amakuru yari amaze
iminsi ahwihwiswa ko yaba yarateye uyu mukobwa inda ndetse bakaba barabyaranye
imfura.

Icyo gihe, The Ben yabwiye INYARWANDA ko uyu Midi ari
umunyarwandakazi uba muri Amerika utarakunze kuba mu Rwanda. Anahakana ko abana
mu inzu imwe n’uyu mukobwa. Inkuru y’urukundo rwe n’uyu mukobwa ntawuzi
irengero ryayo, icyabayeho ni uko The Ben yabihakanye, ndetse n’uyu mukobwa ntacyo yigeze atangaza.

2.The Ben yemeje ko yakunzwe n’umukobwa ariko aramwirengagiza:

Ku wa 03 Kamena 2015, The Ben wari umaze igihe akorera
umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye amashusho y’indirimbo ye
yise ‘Ko Nahindutse’ afite iminota 04 n’amasegonda 55’.

Ni imwe mu ndirimbo zumvikanisha uburyo uyu muhanzi
yayihanze imuvuye ku mutima. Aririmba mu ishusho y’umusore wicuza, abwira
umukobwa ko ibyiza bye yabibonye agiye. Hari nk’aho aririmba agira ati ““Ndabizi ko bikugoye
kubona ko nahindutse, ca inkoni izamba…burya iby’agaciro ubimenya bigiye!
Narahindutse…”

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka, yakurikiwe n’inkuru
nyinshi mu bitangazamakuru zavugaga ko uyu muhanzi yaririmbye inkuru mpamo y’urukundo
rwe n’umukobwa wamukunze hagati y’umwaka wa 2008 na 2009 ubwo uyu muhanzi yari
akiba mu Rwanda.

The Ben yagiye muri Amerika ku wa 04 Nyakanga 2010 mu
cyiswe ‘Urugwiro Conference’, inkuru ye n’uyu mukobwa ivuzweho agahe gato mu
itangazamakuru akirinda kugira byinshi abivugaho.

Inkuru zivuga ko The Ben yirengagije urukundo rw’uyu
mukobwa amutera umugongo. Ndetse ko atajyaga amubonera umwanya. No mu ndirimbo
ye ‘Ko Nahindutse’ aririmba avuga ko “wari urukundo nagabiwe ndinanirwa’.

Abwira uyu mukobwa ko yamaze kumenya agaciro ke mu buzima
bwe, akamwingigira kubona ko yahindutse. Uyu mukobwa yaje kujya kwiga mu
Bushinwa naho The Ben ajya gukomeza igice kinini cy’ubuzima bwe muri Amerika.

Ku wa 15 Kamena 2015, The Ben yemereye IGIHE, ko hari
umukobwa wamukunze mu buryo bukomeye ariko aramwirengagiza. Ati “Ni ibintu
byambayeho ariko bigaruka cyane mu buzima busanzwe abantu bacamo bwa buri
munsi. Hari umuntu wanyeretse urukundo rukomeye ndamwirengagiza, nyamara
mukunda. Gusa nabisobanukiwe amazi yarenze inkombe.”

The Ben yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo
gusangiza abandi ibyamubayeho no kumvikanisha ko yamenye icyo gukunda ari cyo.

Ati “Kubera iyo mpamvu, nize ko gukunda nyako ari
uguha agaciro ugukunda n’urukundo aguha kandi nawe ukamukunda. Ni bintu byabaye
kera nkiri mu Rwanda, kuva icyo gihe ni bwo iki gitekerezo ngishyize hanze mu
ndirimbo”

3.Iby’urukundo rwe n’umukobwa yifashishije muri ‘Naremeye’

Ku wa 08 Kamena 2019, The Ben yasohoye amashusho y’indirimbo
yise ‘Naremeye’, bivugwa ko umukobwa ugaragaramo mu ndirimbo bari mu munyenga w’urukundo.
Abavugaga ibi bashingiraga ku buryo bose bitwawe mu mashusho y’iyi ndirimbo
afite iminota 04 n’amasegonda 03’.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavugaga ibi
banashingiraga ku magambo uyu muhanzi yaririmbye muri iyi ndirimbo ashimagiza
umukunzi we, avuga ko ‘yemeye nta kindi yarenzaho’.

Muri Kanama 2019, The Ben yabwiye INYARWANDA, ko
ibyavugwaga atari ukuri, ko uyu mukobwa ari inshuti ye isanzwe yifashishije
muri iyi ndirimbo bigatuma abantu babihuza n’urukundo.

Uyu muhanzi yavuze ko igihe nikigera azarekana umutima
we, kandi ko atari wa muntu wizerera ku mbuga nkoranyambaga n’urukundo. We
avuga ko urukundo rukwiye kuba hagati y’abantu babiri bamara gushimana
bakabyereka umuryango, inshuti n’abavandimwe.

Yavuze ati “Ndi umuntu utizerera ku mbuga
nkoranyambaga n’urukundo, ni ibintu bihabanye kandi bikwiye kuba mambata,
urukundo rugomba kuba hagati y’abantu babiri bagakundana igihe cyagera
bakabwira ababyeyi nyuma bakabona kubitangaza abantu bose bakabimenya”.

Indirimbo ye ‘Naremeye’ yatumye benshi bacyeka ko ari
mu rukundo n’uyu mukobwa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imaze
kurebwa n’abantu barenga miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Iherekejwe n’ibitekerezo
birenga 700.

4.The
Ben yahakanye ko ari mu rukundo n’umukobwa yakoresheje mu ndirimbo ‘Vazi’

Ku wa 15 Nzeri 2019, The Ben yasohoye amashusho y’indirimbo
‘Vazi’ y’iminota 04 n’amasegonda 09’. Imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 3
kuri Youtube.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo yifashishijemo umunyafurikazi
uba muri Amerika byavuzwe ko bakundana. Icyo gihe, The Ben yabwiye Kigalitoday,
ko uyu mukobwa w’umunyamideli yamwifashishe kuko yanagaragaye mu mashusho y’izindi
z’abahanzi barimo Eddy Kenzo na Khaligrapher wo muri Kenya.

Yagize ati “Umukobwa twakoranye ntabwo ari umukunzi
wanjye, ni umukobwa ukora ibintu by’amashusho mu buryo bw’akazi, navuga ko ari
umukobwa w’umunyamwuga twahuriye mu kazi ntabwo ari umukobwa dukundana.

‘Vazi’ ni imwe mu ndirimbo za The Ben ziganjemo
amagambo y’urukundo. Yayiririmbye mu ndimi nk’Igifaransa, Ikinyarwanda ndetse n’Icyorezo.
Amashusho yayo yafashwe na Lick Lick ndetse na Cedru.

5.The
Ben yavuze ku mubano we n’umunyamideli Zari the Lady Boss:

Muri Nzeri 2019 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho
ya The Ben ari kumwe n’umunyamideli Zari basangira icyo kunywa. Bombi bari mu
buryohe bwaherekejwe n’indirimbo ‘Vazi’ uyu muhanzi yari aherutse gusohora.

Byavuzwe ko bari mu rukundo, bamwe baratungurwa! Mu
kiganiro n’itangazamakuru, ku wa 31 Ukuboza 2019 yahuriyemo n’abandi bahanzi
batumiwe mu gitaramo cya East African Party, The Ben yatangaje ko Zari wahoze
ari umugore wa Diamond badakundana nk’uko benshi babiketse.

The Ben wandikiranye kuri telefoni na Zari igihe
kinini, yavuze ko Zari ari inshuti ye yiyongera ku zindi asanzwe afite muri
Uganda aho yakoreye imishinga itandukanye iri mu murongo w’urugendo rwe
rw’umuziki.

Yavuze ko urukundo rwacyetswe hagati yabo atari ukuri
ahubwo byasembuwe n’amashusho yabo ahishura umunezero udasanzwe waranze umunsi
bahuriyeho. Ati “Zari ni inshuti isanzwe. Ibyo nagiye numva ntaho bihuriye
n’ukuri. Ni inshuti isanzwe.”

6.The
Ben mu rukundo rwitamuruye na Miss Uwicyeza Pamella?

Tariki 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize
amashusho y’amasegonda abiri kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ahobeye
Miss Pamella ariko amuturutse inyuma, mbese yamwiyegamije mu gituza asa
n’ushaka kumusoma mu mutwe.

Aya mashusho yafatiwe muri Tanzania aho The Ben agiye
kumara iminsi ari kumwe n’umukobwa bivugwa ko bakundana ari we Miss Pamella
witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Bigaragara ko aya mashusho
yafashwe na Miss Miss Pamella ndetse humvikanamo indirimbo y’umuhanzi byakugora
guhita umenya.

Hari amakuru avuga ko The Ben yakunze bya nyabyo Miss
Pamella ndetse ko inshuti ze za hafi zizi neza ko umubano wabo wagiye kure.
Hari n’andi makuru avuga ko urukundo rwa The Ben na Pamella rwakomeye birutse
ku kuba uyu muhanzi amaze igihe kinini mu Rwanda.

Urukundo rwa The Ben na Pamella rwitamuruye nyuma
y’igihe cya Guma mu Rugo. Amafoto n’amashusho by’aba bombi byasakaye ku mbuga
nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, benshi batangira kubakeka amababa.

Nta gihe kinini kandi gishize, Pamella afashe ifoto
ari kumwe na The Ben yandikaho agira ati “Uwanjye”. Bombi ntiberura ngo bavuge ko bakundana dore ko nta n’umwe urabyemerera itangazamakuru ku nshuro nyinshi bagiye babibazwaho, gusa uko iminsi ihita indi igataha, bagenda baca amarenga y’urwo bakundana.

Ku wa 09 Mutarama 2020, The
Ben yizihije isabukuru y’amavuko. Mu bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko barimo na Miss
Pamella wavuze ati “Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri umuntu wo
kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka
wawe.”

Miss Pamella yabaye mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda
2019, ndetse yanabaye igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen. Ni mu gihe
The Ben amaze imyaka 12 ari ku gasongero k’abanyamuziki nk’uko benshi babivuga.

The Ben wabonye izuba mu 1988, yamenyekanye mu
ndirimbo zirimo ‘Amaso ku Maso’ yasohotse mu 2008, ‘Uzaba iza (yaririmbanye na
Roger)’, ‘Imfumbyi’, ‘Wigenda’, ‘Sinzibagirwa’, ‘Amahirwe ya Nyuma’, ‘Zoubeda’
n’izindi ziri kuri Album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya Mbere’ yasohotse mu
Ukwakira 2009.

Yagiye muri Amerika asohoye indirimbo zirimo ‘Ese
Nibyo’. Indirimbo ya mbere yakoreyeyo yitwa ‘Turi Kumwe’ ayikoranye n’umwe Mike
Ellison.

Urugendo rw’urukundo rw’umuhanzi The Ben rugeze kuri Miss Uwicyeza Pamella


Miss Pamella bivugwa ko ari mu rukundo na The Ben yitabiriye Miss Rwanda 2019

 

Source:inyarwanda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rihanna n’umuraperi A$AP Rocky bakomeje kugirana ibihe byiza by’urukundo(AMAFOTO)

Amabanga 6 yafasha umugore/umukobwa wese kuba mwiza bihebuje.