Nubwo muri Mutarama iasoko ry’abakinnyi i Burayi rifungurwa igihe gito, usanga mu mpeshyi ariho biba bikaze cyane kuko abakinnyi bamwe na bamwe baba basoje amasezerano mu makipe bakiniraga, bakeneye kwerekeza ahandi cyangwa kuganira ku masezerano mashya.
Gusa umukinnyi uzasoza amasezerano mu mpeshyi, muri uku kwa mbere yemerewe kuganira n’ikipe iyo ariyo yose ndetse bakumvikana akanasinya imbanzirizamasezerano, akazayerekezamo asoje amasezerano mu ikipe akinira.
Muri iyi nkuru twaguhitiyemo abakinnyi icumi bakomeye i Burayi, bayobowe na Lionel Messi ndetse na Sergio Ramos, bazasoza amasezerano mu mpeshyi, ndetse turakugaragariza n’amakipe bashobora kuba bari mu biganiro byo kuyerekezamo mu mezi atandatu ari imbere.
10. HAKAN CALHANOGLU (AC MILAN)
Uyu munya-Turikiya w’imyaka 26 ukinira ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani, arifuzwa bikomeye na Manchester United.
Nubwo AC Milan ikora ibintu byayo bucece ndetse ikabishyira ku karubanda byaramaze kurangira, birashoboka ko niyirangaraho ntiganirize uyu mukinnyi ndetse ngo yumvikane nawe, azerekeza muri Manchester United yagaragaje ko imukeneye cyane.
Hakan uzasoza amasezerano ye muri Milan mu mpeshyi, muri uyu mwaka w’imikino amaze gukina imikino 16, akaba yaratanze imipira yavuyemo ibitego irindwi.
9. GIANLUIGI DONNARUMMA (AC MILAN)
Uyu munyezamu w’Umutaliyani ukiri muto cyane, ku myaka 21 y’amavuko ashobora gusohoka muri AC Milan ubwo amasezerano ye azaba arangiye mu mpeshyi akerekeza mu yandi makipe amwifuza, arimo Chelsea, Tottenham, Inter Milan na Juventus.
Uyu mukinnyi ubwe ndetse n’ushinzwe kumushakira amakipe Mino Raiola, batangaje ko yifuza gukinira AC Milan igihe kirekire.
Gusa ariko hari amakipe menshi amugera amajanja kubera ubuhanga afite mu kibuga, harimo Chelsea na Tottenham zo muri Premier League.
Abari hafi ya Donnarumma bemeza ko azaguma San Siro ubwo amasezerano ye azaba arangiye kuko iyi kipe yambara umutuku n’umukara itifuza kumurekura kandi nawe akaba ayikunda anifuza gukomeza akayikinira.
8. ANGEL DI MARIA (PSG)
Uyu munya-Argentina ukina anyuze ku mpande muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ubwo azaba asoje amasezerano ye mu mpeshyi ashobora guhita yerekeza muri Serie A y’u Butaliyani, mu ikipe ya Inter Milan yagaragaje ko imwifuza cyane.
Di Maria w’imyaka 32 y’amavuko, ashobora kuguma i Paris nyuma y’uko mwenewabo Mauricio Pochettino agizwe umutoza mukuru w’iyi kipe.
Uyu mukinnyi wagize ibihe byiza muri Real Madrid ariko bikanga muri Manchester United, ashobora kwerekeza muri Inter Milan nyuma yuko umutoza Antonio Conte agaragaje ko amwifuza cyane.
7. ERIC GARCIA (MAN CITY)
Uyu munya-Espagne ukiri muto, ashobora gusohoka Etihad akerekeza i Camp Nou cyangwa Emirates muri Arsenal nyuma yuko aya makipe yombi agaragaje cyane ko amukeneye.
Muri uyu mwaka w’imikino Garcia amaze gukina iminota 200 muri Manchester City, biravugwa ko ategereje ko amatora y’umuyobozi wa FC Barcelona avamo ubundi agahita asubira muri iyi kipe yavuyemo mu 2017.
Nubwo bivugwa ko yamaze kumvikana na Barcelona ku masezerano y’imyaka itanu, Mikel Arteta wa Arsenal nawe akomeje kumwiyegereza mu biganiro kugira ngo yerekeze muri iyi kipe atoza, dore ko banabanye igihe kirekire muri Manchester City.
6. MEMPHIS DEPAY (LYON)
Uyu muholandi ukina anyuze ku mpande, mu mpeshyi ubwo azaba asoje amasezerano ye ashobora kwerekeza muri FC Barcelona cyangwa Juventus.
FC Barcelona yakomeje kugaragaza ko yifuza uyu mukinnyi w’imyaka 26, ntirakuraho amaso kuko yizeye ko mu kwa karindwi nta gihindutse azayerekezamo, gusa ni urugamba igomba guhangana na Juventus nayo yagaragaje ko imucungiye hafi.
5. SERGIO AGUERO (MAN CITY)
Uyu rutahizamu w’ibihe byose muri Manchester City wanaciye agahigo ko kuba ari we umaze kuyitsindira ibitego byinshi mu mateka, ubwo azaba asoje amasezerano ye mu mpeshyi ashobora kuyisohokamo nyuma y’imyaka 10 ayikinira akerekeza mu ikipe ya Independiente y’iwabo muri Argentina.
Aguero w’imyaka 32 y’amavuko, yakunze kwibasirwa cyane n’imvune mu mwaka ushize, ashobora kongera amasezerano y’umwaka cyangwa agasubira mu ikipe yazamukiyemo y’iwabo ya Independiente.
4. DAVID ALABA (BAYERN MUNICH)
Uyu munya Autriche w’imyaka 28, mu mpeshyi ashobora gusohoka i Munich akerekeza mu makipe atandukanye amwifuza arimo Liverpool, Real Madrid, Chelsea na Manchester United.
Nyuma yuko uyu mukinnyi atumvikanye n’iyi kipe akinira, byamwongereye umurindi wo kuyisohokamo mu mpeshyi nyuma y’igihe kirekire yari amaze ayikinira, akerekeza mu makipe bivugwa cyane ko amwifuza arimo Liverpool cyangwa Real Madrid.
Alaba w’imyaka 28 y’amavuko, bivugwa ko yifuza Miliyoni 12 nk’umushahara wa buri mwaka, ariko ubuyobozi bwa Bayern bukaba butabikozwa akaba ari nayo mpamvu nyamukuru izatuma ayisohokamo.
3. GEORGINIO WIJNALDUM (LIVERPOOL)
Uyu muholandi bigaragara ko ataifite umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga kwa Klopp, mu mpeshyi ashobora gusohoka muri iyi kipe akerekeza muri Barcelona cyangwa Inter Milan.
Wijinaldum w’imyaka 30 y’amavuko, biravugwa cyane ko ibiganiro bigeze kure n’umuholandi mwenewabo utoza Barcelona, Ronald Kooman, kugira ngo ayerekezemo nk’umusimbura wa Bousquet uri kugana mu za bukuru.
Gusa na Inter Milan imucungiye hafi cyane ndetse isaha n’isaha yayerekezamo.
2. SERGIO RAMOS (REAL MADRID)
Nyuma y’imyaka 16 akinira Real Madrid, Sergio Ramos, ashobora kuyisohokamo akerekeza muri PSG, Liverpool cyangwa Tottenham.
Impamvu nyamukuru izatuma mu mpeshyi Ramos asohoka muri iyi kipe abereye kapiteni, ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe butari kumuha amafaranga yifuza ndetse n’imyaka y’amasezerano yifuza.
Mourinho babanye muri Madrid ngo aramukeneye muri Tottenham kugira ngo aze kuyobora ubwugarizi bw’iyi kipe, nubwo amahirwe menshi ari uko azongererwa amasezerano ndetse akanahabwa ibyo yifuza i Santiago Bernabeu yakoreye amateka akomeye.
1. LIONEL MESSI (BARCELONA)
Uyu munyabigwi mu mateka ya ruhago, azasoza amasezerano afite muri Barcelona mu mpeshyi, bikaba bikomeje kuvugwa ko atifuza kongera amasezerano ahubwo ashobora kwerekeza mu yandi makipe arimo PSG, Man City na Inter Miami ya David Beckham.
Messi utarishimiye imyanzuro imwe n’imwe yafashwe muri iyi kipe irimo no kwirukana inshuti ye Suarez, bikanakubitiraho ko ikipe yari ifite umusaruro mubi cyane ndetse uyu mukinnyi akaba atari agifite ijambo muri iyi kipe, byatumye agira intekerezo nyinshi zirimo no gufata umwanzuro wo kuyisohokamo.
Uyu rutahizamu w’imyaka 33 y’amavuko yashatse kuyisohokamo umwaka ushize ariko ubuyobozi buranga kubera ko yagonzwe n’ingingo zikubiye mu masezerano ye.