in

Uncle Austin nyuma y’igihe gito asezeye kuri radiyo Power Fm yagarutse kuri ya radiyo ikundwa na benshi

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, umunyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi, Luwano Tosh uzwi nka Uncle Austin arongera kumvikana ku nyakiramajwi za Radio Kiss Fm yumvikanira kuri 102.3 Fm.

Amezi umunani yari ashize Uncle Austin asezeye kuri Kiss Fm. Kuko ku wa 15 Gashyantare 2022, ari bwo yatanze ibaruwa isezera ku mugaragaro.

Akimara kuva kuri Kiss Fm yaguze imigabane muri Power Fm anatangira kuyikoraho, ariko kuva muri Nzeri 2022 yatandukanye nayo.

Ubwo yatangazaga ko yatangiye gukorera Power Fm, yatangaje ko atigeze atekereza kuva kuri Kiss Fm kugeza ubwo mu 2021 ahuye n’umushoramari bahuje imbaraga biyemeza gushinga Power Fm yahoze ari Vision Fm.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo ntigeze ntekereza kuva kuri Kiss Fm. Kugeza umwaka ushize (2021) ubwo nabonaga umufatanyabikorwa.”

Kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, bamwe mu banyamakuru ba Kiss Fm batangiye guca amarenga y’igaruka rya Uncle Austin kuri iyi Radio.

Abarimo Sandrine Isheja Butera bifashe amashusho basubiramo ijambo ‘wazaaaaaaa’ mu buryo bw’amasegonda Uncle Austin yatangaga ku bantu bashakaga gutsinda amafaranga n’ibindi bihembo byaba byateganyijwe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa ari mu marira nyuma yo gukuramo inda inshuro 3 abigiriye Sheri we agahita amwanga

Uncle Austin agarutse kuri Kiss FM nyuma yaho Power Fm itamuhiriye