in

Umwataka mushya wa Rayon Sports arava Sudan n’imodoka kugera hano mu Rwanda hatagize igikorwa

Umwataka mushya wa Rayon Sports arava Sudan n’imodoka kugera hano mu Rwanda hatagize igikorwa

Rutahizamu mushya ikipe ya Rayon Sports yari itegereje ku munsi w’ejo ntabwo yigeze aza kubera kubura indege.

Muri wikendi ishize ubwo ikipe ya Rayon Sports yakoraga ibirori by’Umunsi w’Igikundiro, abakunzi b’iyi kipe bari baje kureba umukinnyi ukomeye mushya wari wahawe izina ry’Imashini Nshya ariko uyu mukinnyi w’umunya-Sudan Eid Mugadam Abakar Mugadam ntabwo yabonetse.

Uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangazaga, bwavugaga ko uyu mukinnyi kuri uyu wa gatatu yari bube yageze mu Rwanda ariko amakuru twamenye ni uko azaza muri iyi wikendi bivuze ko atazakina umukino wa Super Cup.

Uyu munya-Sudan ukina ataha izamu ariko aciye ku ruhande, biravugwa ko yabuze indege imuvana muri iki gihugu cy’iwabo. Amakuru dufite ni uko kugirango agere hano mu Rwanda ashobora kuzifashisha imodoka ikamugeza i Kampala imuvanye Sudan akongera agatega indi imugeza hano mu Rwanda kuko iby’indege byananiranye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

FERWAFA: Amakuru agezweho ariko adashimishije abafana ba APR FC na Rayon Sports bifuzaga kureba umukino wa Super Cup uzahuza aya makipe yombi

Umupira bawusanganiraga mu kirere! Abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaje urwego ruri hejuru mu myitozo bitegura mukeba APR Fc – AMAFOTO