Ku munsi w’ejo ikipe ya  Fc Barcelone yahuye nuruva gusenya ubwo yari yanyarukiye mu Bwongereza mu mukino wa kwishyura wa Champions League.

Ikipe ya Fc Barcelone yari yatsinze ibitego 4 ku busa Man City mu mukino ubanza gusa ku munsi w’ejo Lionel Messi na bagenzi be ntibyabagendekeye neza kuko nubwo Messi yafunguye amazamu ku munota wa 21 w’umukino byaje kurangira City ibigaranzuye ikabakubita 3 kuri kimwe.

Nkuko ikinyamakuru Cadena Ser kibitangaza Messi rero ngo nyuma y’umukino arimo asohoka mu kibuga akaba yarashwanye n’abakinnyi ba City ubwo yumvishe ibitutsi bimwerekeyeho maze akarakara cyane yiteguye kurwana ari nako avuga ati :”Uvuze ibyo naze ibimvugire imbere mwereke.” gusa mwene wabo Sergio Kun Aguero yahise atabara Messi abona gutuza.

Nubwo bwose Aguero yabashije gutuma Messi atuza ngo Messi yaje gufata icyemezo cyo kujya mu rwambariro rw’ikipe ya Man City agiye kureba umuntu wamututse ngo bisobanure gusa ntayamubona.
Kun Aguero aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino akaba yagarutse kuri icyo kibazo agira ati :”Numvishe amagambo maze mbona Messi yarakaye cyane gusa mu rwambariro ho nagezeyo ntinze sinamenye ibyahabereye.”
https://www.youtube.com/watch?v=HooQjcbNSCw

