Ku munsi w’ejo ikipe ya Liverpool itozwa n’umugabo Jurgen Klopp yaraye ikubitiye Arsenal ku kibuga cyayo, gusa Klopp we ngo yavuye muri uwo mukino yicuza ibyo yahakoreye.
Nkuko yabitangaje muri Interview yatanze nyuma y’umukino, Klopp avugako ibyishimo yagaragaje nyuma y’igitego cya kane k’ikipe ya Liverpool byari bigiye kubakorera ishyano ngo kuko aribyo byatumye ikipe ya Arsenal itangira kubishyura.
“Nagize uruhare rukomeye mu kwishima kudasanzwe kw’abakinnyi banjye mu gihe hari hakibura igice cy’isaha ngo umukino urangire, ubundi nta wukwiye kwishima bene kariya kageni mu gihe hakibura iminota 35 yose ngo umukino urangire. Kwishima kuriya byatumye abakinnyi barekera gushyiramo ingufu. Nyamara ariko umukino wo wari utararangira! Nubwo bwose Arsenal yatsinzwe twatumye ibona amahirwe yo kuba yakwishyura. Ubundi ntago tugomba kwishimira insinzi umukino utararangira.†Ayo ni amagambo ya Jurgen Klopp yabwiye abanyamakuru nyuma y’uko umukino urangiye.
Klopp akaba yasezeranye ko atazigera yongera kwishima bene kariya kageni umukino utararangira
Ku ruhande rwe Arsene Wenger we yatangajeko ikipe ye ikeneye kugura abakinnyi bashya gusa ibyo akaba ntawe utari ubizi ahubwo icyo abafana bamusaba ari uko abishyira mubikorwa bikava mu magambo.