in

Umutoza Robertinho yahaye ikizami gikomeye ubuyobozi bwa APR FC bwifuza kumusimbuza Mohammed Adil

Umutoza w’Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Concaves de Carmo “Robertinho” utoza Vipers SC yo muri Uganda ari mu biganiro na APR FC bishobora gusiga asimbuye Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi utishimiwe n’ubuyobozi ndetse n’abakinnyi b’ikipe.

Robertinho wagejeje Rayon Sports mu matsinda ya CAF Confederation Cup mu 2018, mu mpera z’icyumweru gishize yagejeje Vipers SC mu matsinda ya CAF Champions League nyuma yo gusezerera igihangange TP Mazembe kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mikino yombi.

Ikipe ya APR FC ifite gahunda yo guhindura politiki yayo yo gukinisha abenegihugu gusa igatangira kwifashisha abanyamahanga umwaka utaha, iri mu nzira zo gutandukana na Mohammed Adil Erradi usanzwe ayitoza kuri ubu uri mu bihano kubera imyitwarire itari myiza ndetse n’umusaruro muke.

Amakuru Yegob ni uko ibiganiro bigeze ahashimishije hagati ya APR FC n’uyu Munya-Brésil watoje amakipe akomeye nka Fluminense yo mu cyiciro cya mbere muri Brésil, Stade Tunisien yo muri Tunisie ndetse na Atletico Sportive de Aviacao yo muri Angola.

Robertinho arifuza kuzana n’abungiriza be barimo na Mugisha Ibrahim wahoze ari Umutoza w’abanyezamu ba APR FC.

Aho ibiganiro bigeze, ni uko uyu mutoza yifuza kuzajya ahembwa ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika buri kwezi mu gihe APR FC yo yifuza kuzajya imuha ibihumbi 8$ bivuye ku bihumbi 4$ asanzwe ahembwa muri Vipers SC.

Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi watengushye ubuyobozi bwa APR FC mu marushanwa yo ku ruhando Nyafurika, asanzwe ahembwa ibihumbi 24$ ku kwezi avuye ku bihumbi 20$, nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2024.

Mu myaka itatu, Mohammed Adil amaze atoza APR FC, yegukanye ibikombe bitatu bya shampiyona, kure yageze mu mikino Nyafurika ni mu ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup ubwo yakurwagamo na RS Berkane yo muri Maroc mu 2021.

Robertinho w’imyaka 62 yatangiye gutoza mu 2002, yageze mu Rwanda muri Kamena 2018, ahabwa amasezerano y’amezi atandatu yongerewe mu Ukuboza 2019.

Yafashije Rayon Sports gukora amateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, agera muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, atsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2018 mbere yo kwegukana Shampiyona y’umwaka wa 2018/19.

Robertinho yaje gutandukana na yo nyuma yo kutumvikana ku mushahara wa 4500$ yashakaga guhembwa mu gihe yo yifuzaga kumuhemba 3500$.

Yaje gukomereza muri Gor Mahia yasezereye APR FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League ya 2020 aza gutandukana na yo kubera ibyangombwa bye bitamwemereraga gutoza imikino Nyafurika. Yasinye nk’umutoza wa Vipers tariki 27 Nyakanga 2021 ayihesha igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize ndetse na Uganda Super Cup 2021.

Robertinho ubu agezweho mu bitangazamakuru bya Uganda nyuma yo gufasha Vipers kugera mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League asezereye TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Erik Ten Hag yiyemeje guhangana na Cristiano Ronaldo

Umuturirwa Alliah Cool yujuje ukomeje kuvugisha abantu.