in

Umutoza Carlos Ferrer yatunze agatoki umuntu ukwiye kubazwa umusaruro mubi w’Amavubi

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer ntabwo yishimiye gukorana n’umwe mu batoza bamwungirije ari we Rwasamanzi Yves.

Hashize amezi arenga atanu umutoza Carlos Alos Ferrer ahawe amasezerano y’umwaka umwe, kuva yahabwa akazi ko gutoza Amavubi mu mikino ine amaze gutoza yanganyije ibiri atsindwa ibiri bisobanuye ko afite amanota abiri kuri 12.

Umusaruro utari mwiza w’uyu mutoza wagaragaye ku wa Gatandatu tariki 3 Nzeri ubwo yasezererwaga na Ethiopia imutsinze igitego 1-0, u Rwanda rukaba rwarahise rubura amahirwe yo kuzakina CHAN y’umwaka utaha.

Amakuru yizewe twamenye ni uko uyu mutoza yabwiye Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier ko umutoza Rwasamanzi Yves nta kintu na kimwe amufasha.

Bivugwa ko Carlos Alos Ferrer kuva yatangira gutoza Amavubi ntabwo yishimiye urwego rwa Rwasamanzi Yves kuko nta nama n’imwe yamugira ngo ayumve.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Christopher yavugishije abafana be nyuma y’ifoto ye yashyizwe ahagaragara

Diamond Platinumz yigaranzuye abarimo Meddy