in

Umutoza Ben Moussa yavuze umukinnyi umwe rukumbi wa APR FC witwaye neza ku mukino banganyijemo na Police FC

Umutoza wungirije wa APR FC, Ben Moussa yavuze ko benshi mu bakinnyi bamaze iminsi batagaragara ari ibibazo by’imvune byabiteye.

Ben Moussa ni we uri mu nshingano zo gutoza APR FC mu gihe cy’iminsi 30 kubera ko umutoza mukuru Adil Erradi Mohammed yahagaritswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Nyuma y’umukino yaraye anganyijemo na Police FC 1-1, uyu mutoza yabajijwe ku bakinnyi batarimo kugaragara muri iyi minsi barimo Ruboneka Bosco, Ishimwe Pierre, Niyomugabo Claude na Omborenga Fitina.

Agaruka kuri Ruboneka Bosco yavuze ko yari amaze iminsi 6 mu kiruhuko kubera imvune bityo ko atarimo kumukinisha ataragaruka neza.

Ati “Bosco yagize ikibazo cy’imvune, yatangiye gukorana n’abandi ejo hashize, ntabwo byoroshye gukoresha umukinnyi nyuma y’iminsi 6 y’ikiruhuko, nahisemo kuba nashaka ibindi bisubizo, agakomeza gukora cyane, Bosco nkazamukoresha ubutaha.”

Kuri Pierre yagize ati “kuri Pierre ni amahitamo kubera ko amaze iminsi anyura mu bihe, ntabwo ari mu bihe bye.”

Yashimiye kandi umunyezamu Mutabaruka Alexandre yakinishije kuko yitwaye nk’umunyezamu usanzwe ari uwa gatatu inyuma ya Pierre na Jean Luc.

Uretse aba bakinnyi kandi ni uko na Omborenga Fitina na we impamvu atarimo gukina ari ukubera ikibazo cy’imvune amaranye iminsi ni mu gihe Niyomugabo Claude we nta kibazo afite ari ukuruhutswa bisanzwe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto : Dore inkumi y’uburanga ivugwa mu rukundo na Kizigenza Benzema

Indirimbo Nahawe Ijambo ya Vestine na Dorcas ikoze ibara, reba videwo y’umwana utaramenya kuvuga neza ayiririmba yafashijwe(videwo)