in

Indirimbo Nahawe Ijambo ya Vestine na Dorcas ikoze ibara, reba videwo y’umwana utaramenya kuvuga neza ayiririmba yafashijwe(videwo)

Abahanzikazi Vestine na Dorcas baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zizwiho guhembura imitima y’abazumva, noneho muri icyi gitondo ku mbuga nkoranyambaga indirimbo yabo Nahawe Ijambo ikoze agashya.

Ku rukuta rw’aba bahanzikazi bombi bashyiziho akavidewo kagaragaza umwana ukiri muto ari mu mavuta mbega yafashijwe ari kuririmba iyo ndirimbo ya Vestine na Dorcas yitwa Nahawe Ijambo.

Gusa bitewe n’uko iwo mwana akiri muto ntago yari yakamenya kuvuga neza gusa yaririmbaga maze mama we aho bimunaniye akamufasha kugira ngo akomeze.

Aba bahanzikazi indirimbo zabo zimaze gukundwa n’abantu b’ingeri zose haba abana, urubyiruko ndetse n’abakuze dore ko kandi bari kwitegura gukora igitaramo kizabera muri Camp Kigali kiwa 23 Ukuboza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Ben Moussa yavuze umukinnyi umwe rukumbi wa APR FC witwaye neza ku mukino banganyijemo na Police FC

Umutoza mushya wa APR FC Ben Moussa yatangaje impamvu abakinnyi bakomeye muri APR FC batari kugaragara mu kibuga