in

Umutoza Adil yijeje umukinnyi w’umusimbura muri APR FC kuzicaza abakomeye akajya amubanza mu kibuga

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi yashimiye myugariro Nshimiyimana Younusu witwaye neza ku mukino wo kwishyura wahuje u Rwanda na Libya.

Ku wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022 nibwo u Rwanda rwatsinze Libya ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura nyuma y’uko umukino ubanza Libya yari yaratsinze u Rwanda ibitego 4-1.

Muri uyu mukino Nshimiyimana Younusu yakinnye neza aho yari kumwe na Niyigena Clement mu mutima w’ubwugarizi, ibi bikaba ari byo byatumye umutoza wa APR FC amushimira bikomeye cyo kimwe na bagenzi be.

Mu myitozo yabaye ejo ku wa Gatatu tariki 28 Nzeri, umutoza Mohammed Adil Erradi yabwiye Nshimiyimana Younusu ko agomba gukomeza gukora cyane ku buryo azagera ku rwego ruhambaye akazajya abanza mu kibuga mu mikino itandukanye.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho izacakirana na Rwamagana City FC tariki 1 Ukwakira 2022.

Nshimiyimana Younusu washimwe na Mohammed Adil Erradi ni umukinnyi ushobora gukina imyanya itandukanye mu kibuga, ashobora gukina nka myugariro wo hagati cyangwa agakina nka myugariro wo ku ruhande rw’iburyo.

Uyu myugariro avuka mu muryango w’abakinnyi batandukanye barimo Sibomana Abouba ukinira Police FC, Omborenga Fitina bakinana muri APR FC na Yamini Saloumu ukinira Gasogi United.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibiteye amatsiko kuri stade 5 nini kw’isi kuruta izindi muzikinirwaho umupira w’amaguru.

Marine FC yateguje Rayon Sports kunzongera kuyinyagira