in

NDASETSENDASETSE

Umusore yavumbuye ko uwo agiye kurongora ari mushiki we||none dore uko bigenze

I Nairobi muri Kenya haravugwa inkuru y’umusore n’inkumi bari bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo ndetse biyemeje gushinga urugo, bavumbura ko bavukana umusore agiye kwerekana umukunzi we kwa sebukwe.

Nkuko Kameme TV yabitangaje aba bakunzi bombi bakomoka mu mujyi wa Nairobi bari bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo batazi ko bavukana kugeza ubwo uyu musore yasabye uyu mukunzi we ko bajyana iwabo kumwereka ababyeyi.

Se w’umuhungu akibona uyu mukobwa yakubiswe n’inkuba ahita abasaba gusesa amasezerano y’ubukwe bwabo, ahita abwira umuhungu we ko uyu mukobwa agiye gushaka ari mushiki we, ko yamubyaye ku mugore yashatse bwa mbere.

Uyu musore yavuze ko yahuriye n’uyu mukobwa mu nzira ahita amukunda ndetse atera intambwe ikomeye yo kubimubwira kugeza ubwo biyemeje kurushinga.

Uyu mukobwa witeguraga kuba umugore yavuze ko afite ubwoba bwo kongera kujya mu rukundo kuko ngo hari igihe undi wamutereta nawe yaba ari uwo mu muryango we.

Abasaza bo mu bwoko bw’aba Kikuyu batumiwe muri iki kibazo basabye aba bana guhagarika ubukwe kuko ngo gushakana bafitanye isano ari umuziro ndetse babikoze bazanira umuvumo umuryango wabo wose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Eric Omondi yihakanye kumugaragaro umukobwa uvugako babyaranye

Ibyo ya couple itwika kuri instagram yakoreye imbere ya camera noneho birarenze| Burya umukobwa niwe warikocoye (video)