in

Umusimbura wa Sadio Mane yamaze kuboneka Liverpool yiteguye gutanga ibishoboka byose.

Mu gihe amaso ya Sadio Mane yamaze kwerekeza mu Budage, ubungubu Liverpool yamaze kubona umusimburawe ndetse yiteguye gutangaho ibishoboka byose kugirango imwegukane ku bubi na bwiza.

Liverpool ubungubu amaso yayo ahanzwe umusore ukomoka muri Brazil Rafinha ubusanzwe akaba akinira ikipe ya Leeds yo muri Premier league.

N’ubwo bwose Leeds yagarukiye ku mwamba yenda kumanuka, ntibyabujije ko Rafinha yitwara neza ndetse akaba yifuzwa n’ikipe nka Liverpool.

Amakuru dukesha The Atletics ni uko nubundi Liverpool yashatse uyu mukinnyi kenshi gusa ikaza kugorwa n’uko yamuhanganiraga na FC Barcelona.

Ubungubu Rafinha byitezweko azatangwaho amafaranga angana na Miliyoni hagati ya 60 ndetse na 70 z’amayero ubundi akerekaza Anfield

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Drinkwater wahombeye Chelsea, umukino umwe mu myaka ine yose ibyamubayeho byavugishije benshi.

Birasekeje: Ishuri rifite abanyeshuri bane rirashaka umuyobozi w’ikigo uzajya ahembwa akayabo