in

Birasekeje: Ishuri rifite abanyeshuri bane rirashaka umuyobozi w’ikigo uzajya ahembwa akayabo

Ishuri ribanza rito riherereye ku kirwa gito cya Ecosse ryamamaje umwanya w’umuyobozi w’ishuri kandi rivuga ko ryiteguye kwishyura miliyoni zigera kuri 76 z’amanyarwanda nkumushahara wumwaka .Iri shuri rizwi ku izina rya Foula Primary School riherereye ku bilometero bike uvuye ku kirwa cya Shetland. Akazi kamamajwe ninama y’ibirwa bya Shetland Ahantu ishuri riherereye hatuwe n’ abaturage 28 mu gihe ishuri ubwaryo rifite umubare w’abanyeshuri 4 gusa baryigamo.

Ishuri ribanza rya Foula ryakuruye rubanda nyuma yo kwamamaza akazi k’umuyobozi w’ishuri uzinjiza amafaranga angana na MILIYONI 76 ku mwaka . Akazi karashimishije kuko ishuri rifite abanyeshuri bane gusa umuyobozi uteganijwe kuzaba ayobora.

Amakuru ku rubuga rw’iryo shuri avuga kandi ko iri shuri ryashinzwe mu 1992. Uwahoze ari umuyobozi, Beverley MacPherson uri mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo kuyobora ishuri imyaka ine avuga ko ari akazi keza

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusimbura wa Sadio Mane yamaze kuboneka Liverpool yiteguye gutanga ibishoboka byose.

UEFA mu mazi abira, abaterankunga bakuru bashobora kuyitera umugongo.