in

Umupasiterikazi uhamya ko afite igitsina gisize amavuta giha umugisha abaryamanye na we akomeje guca ibintu

Uyu mupasiterikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria akomeje guca ibintu nyuma yo gutangaza ko afite igitsina cyasizwe amavuta ndetse gitanga umugisha ku bagabo.

Uyu mugore washinze Itorero Life of Faith and Prosperity Ministry, Veronica, yaciye igikuba ubwo yavugaga igitsina cye cyasizwe amavuta ku buryo umugabo baryamanye inshuro imwe ahita akira.

Uyu mugore uyobora itorero ahitwa Asaba muri Leta ya Delta yagize ati: ” Kuryamana nanjye kuko igitsina cyanjye cyahawe umugisha bifasha abagabo batabyara guhita bikemuka.

Uyu wari urimo kubwiriza, yatanze nimero ze ku buryo umugabo ufite ikibazo wese yazamuhamagara , bakabikemura.

Uretse kubivuga mu rusengero, Veronica yabishyize no kuri Facebook, avuga ngo “Abagabo banyuze mu bubabare buri kuri iyi Si. Imana yaranyohereje ngo mbabohore. Mushobora kubihakana ariko ntibikuraho ko ari ukuri.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Rayon Sports ari mu byishimo bikomeye

Barcelone, Xavi yagize icyo atangaza nyuma yo gutsindwa na Real Madrid muri El clásco