in

Barcelone, Xavi yagize icyo atangaza nyuma yo gutsindwa na Real Madrid muri El clásco

Nyuma y’umukino utari woroshye umenyerewe Ku izina rya El clásco wahuzaga FC Barcelona na Real Madrid bikarangira Real Madrid itsinze Barcelone ibitego 3-1. Umutoza Xavi WA FC Barcelone yafunguye umunwa agira icyo atangaza.

Mu magambo make yagize ati ‘‘tugomba guhindura imitekerereze yacu niba twifuza gutwara igikombe, ntabwo mbishyira Ku bakinnyi bange gusa ahubwo ninge wa mbere ufite izo nshingano, turi ikipe ikirimo gutangira kubaka ibintu bayo’’.

Kugeza Ubu Xavi niwe mutoza wa mbere ufite imibare mibi mu mikino 50+ ye yambere muri FC Barcelone nku mutoza kuva mu mwaka wa 2001. Aho mu mikino 50 yatsinze 28, anganya 11 ndetse anatsindwa 11. Ibi bituma agira impuzandengo ya 56% mu gutsinda.

Muri shampiyona ya Espagne Barcelone iri kumwanya wa 2 n’amanota 22 mu mikino 9 mu gihe urutonde ruyobowe na Real Madrid itaratsindwa umukino n’umwe usibye kuba yaranganyije umukino 1, aho yo ifite amanota 25 mu mikino 9.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupasiterikazi uhamya ko afite igitsina gisize amavuta giha umugisha abaryamanye na we akomeje guca ibintu

Umwana w’umuhungu yiyahuye kubera kwicishwa inzara