in

Umutoza wa Rayon Sports ari mu byishimo bikomeye

Umutoza Haringingo Francis Christian w’ikipe ya Rayon Sports akomeje kwishimira uburyo rutahizamu Moussa Camara ari kugenda azamura urwego rw’imikinire uko bwije nuko bucyeye.

Ku gicamunsi cy’ejobundi ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, kuri Stade ya Ruyenzi hari habereye umukino wa gicuti wahuje Kamonyi FC yahoze yitwa Pepiniere FC na Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze Kamonyi FC ibitego bitatu kuri kimwe, ibitego bya Rayon Sports harimo bibiri byatsinzwe na rutahizamu Moussa Camara ukomoka muri Mali na Iraguha Hadji waguzwe muri Nyakanga 2022 avuye mu ikipe ya Rutsiro FC.

Nyuma y’umukino umutoza Haringingo Francis Christian yavuze ko yishimiye uburyo abakinnyi barimo Moussa Camara bari kugenda bitwara neza, gusa yanavuze ko iyi kipe ifite abakinnyi batandukanye bafite imvune.

Yagize ati “Moussa Camara ari kugenda yitwara neza ku buryo mu minsi iri imbere azatangira kudufasha muri shampiyona, hari abakinnyi bafite imvune barimo Ndizeye Samuel na Essomba Leandre Willy Onana ariko nabo ntabwo bikomeye cyane mu minsi micye bashobora kuzaba bagarutse mu myitozo”.

Ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, Rayon Sports yagombaga kuba yarakinnye na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ariko uyu mukino warasubitswe bitewe n’uko Ikipe y’Abanyamujyi ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup aho izacakirana na Al Nasr yo muri Libya mu mpera z’iki cyumweru.

Havuyemo imikino ya gicuti ikipe ya Rayon Sports ishobora gukina mu cyumweru gitaha, iyi kipe izagaruka mu kibuga tariki 23 Ukwakira 2022 yakira Espoir FC itozwa na Bisengimana Justin mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona, uyu mukino uzatangira Saa Cyenda z’amanywa ubere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi kipe yabashije gusarura amanota 12 kuri 12 mu mikino ine ya shampiyona, aho yatsinze Rutsiro FC ibitego bibiri kuri kimwe, itsinda Police FC igitego kimwe ku busa, itsinda Rwamagana City FC ibitego bibiri ku busa, inatsinda Marines FC ibitego bitatu kuri bibiri, kuri ubu iracyayoboye urutonde rw’agateganyo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo w’imyaka 54 yasutse aside ku mukobwa bakundanaga w’imyaka 18

Umupasiterikazi uhamya ko afite igitsina gisize amavuta giha umugisha abaryamanye na we akomeje guca ibintu