Biragoye kubona umupasiteri cyangwa umupadiri ufite amaderedi cyangwa wishyizeho tatouage nk’uko dusanzwe tubibona kubo twita abarasita.Gusa kuri ubu muri Kiriziya Gatolika himitswe umupadiri ukomeje gutangaza abatari bake kubera uburyo agaragara nkumurasita.
Kiliziya Gatolika ifite icyicaro i Vatikani yemeye ko Fr. Leandre Syrieix ufite Derede na tatouage aba muri Diyosezi Gatolika ya Canada. Nk’uko amakuru ya Paradisenews abitangaza, Fr. Leandre Syrieix yahawe ubupadiri ku ya 24 Kamena 2020, hashize amezi atandatu i Limoilou, muri Québec muri paruwasi ya Saint-François-de-Laval.
Syrieix wagaragaye muri videwo, atambaye ishati yagaragaye afite tatouage ku mubiri we ni umwe mu bapadiri bato muri diyosezi ya Québec wakiriye umuhamagaro w’idini. Léandre ni umunyeshuri urangije muri filozofiya na tewolojiya muri kaminuza ya Laval. Yabanje gukora nka injeniyeri mu bikoresho by’ubwubatsi imyaka 6 mbere yo kwinjira muri Grand Séminaire de Québec.Bikaba byafashwe nkibidasanzwe kubona umupadiri ufite amaderedi na tatuwaje ku mubiri we bitewe n’imyemerere ya benshi.