in

Umunyarwandakazi ukomeye ku isi mu kubyina yubakiwe ikibumbano mu mujyi wa London mu bwongereza. photo

Ku myaka 26 y’amavuko, Umunyarwandakazi utuye mu bwongereza Sherrie Silver yageze ku kintu gikomeye cyane mu buzima bwe aho kuri ubu yubakiwe ikibumbano mu mujyi wa London mu bwongereza.

Iki kibumbano ni uruhererekane rw’ibibumbano byo mu bwoko bwa 3D byakozwe na Sosiyete ya Addidas ishami ryayo mu bwongereza tariki ya 17 Gashyantare mu rwego rwo gushyigikira uburinganire muri siporo.

Ibi byakozwe nyuma yaho ubushakashatsi bwerekanye ko umujyi wa London ufite ibibumbano byinshi byabagabo (21%) ndetse n’iby’amatungo (8%) mu gihe abagore bafite ibibumbano bike cyane bingana na 4%.

Mu rwego rwo kongera umubare wibibumbano by’igitsinagore mu mujyi wa London, kandi bagashishikariza urubyiruko guharanira impinduka, Addidas yakoze ibibumbano umunani mu buryo bwo kwishimira abagore bakora ibikorwa by’indashyikirwa, guhatanira uburinganire ku mugore w’ejo hazaza ndetse n’umwanya w’umukobwa muri siporo.

Umubyinnyi wabigize umwuga akaba numwe muba ambasaderi ba U.N, Sherrie Silver ni umwe mu bagore batoranyijwe na Addidas mu rwego rwo kwishimira bamwe mu bagore bavuga rikijyana, batanga ikizere ndetse bafite impano idasanzwe mu isi ya siporo, umuco ndetse n’imideri.

Sheri Silver yashyiriweho ikibumbano aho agaragaza umuco nyarwanda binyuze mu mbyino

Abandi barimo ni umukinnyi w’ikipe ya Arsenal y’abagore Vivianne Miedema.

Ibi bibumbano biri ku nyubako ya South Bank mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri, aho bizakurwa bikajyanwa aho bigomba kuba mu gihe kirekire.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muri Nyabugogo: Umukobwa yavugirijwe induru n’abantu uruvunganzoka bavuga ko yambaye ubusa (video)

Umugabo w’umuhanzikazi Clarisse Karasira yakoze mu ndiba y’umutima maze aramutaka bikomeye