in

Biratangaje cyane:Kamonyi,Kayenzi umuturage apfiriye muri banki aje kubikuza amafaranga

Mu karera ka Kamonyi,Umurenge wa Kayenzi,Akagali ka Mataba, umuturage yapfiriye muri banki aje kubikuza amafaranga.

Mu makuru ducyesha bamwe mu baturage bar’aho uwo muntu yitabiy’Imana batubwiye ko uwo muturage yaturetse mu murenge wa Karama nawo wo mu karera ka Kamonyi,Akagali ka Nyamirembe,Umudugudu wa Rugoma,ndetse yaje yigenda aje kubikuza amafaranga ye muri banki ya CLICAM EJO HEZA PLC ishami rya Kamonyi S/B Kayenzi.

Twagerageje kuvugisha umuyobozi wa CLICAM EJO HEZA PLC  ishami rya Kamonyi S/B Kayenzi ngo atubwire niba haba hamenyekanye icyahitanye uwo muturage wapfiriye muri banki abareye umuyobozi ariko ntabyadukundiye,gusa amakuru n’ubundi dukomeje guhabwa n’abo baturage twavuze haruguru batubwiye ko bivugwa ko uwo muturage ashobora kuba yaraye akubitiwe muri karitsiye yaho yaratuye iherere mu kagali ka Nyamirembe,kur’ubu umurambo w’uwo muturage wamaze kujyanwa gupimwa ku bitaro bikuru by’akarere ka Kamonyi bitwa “Remera Rukoma” biherereye mu murenge wa Rukoma ngo bamenye icyaba cyahitanye uwo muturage.

Nibidukundira turaza kuvugisha umuyobozi mukuru w’iyo banki ndetse n’umuyobozi w’umurenge wa Kayenzi uwo muturage yapfiriyemo tumenye niba haba hamenyekanye icyaba cyahitanye uwo muturage.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kabarira Innocent
Kabarira Innocent
1 year ago

Mwagiye mwandika amakuru mwahagazeho koko.murabona ibintu byose birimo hano mwabebeshye abanyarwanda?mugaragaje ko muri unprofessional pe!

Umunyamakurukazi wa RBA Rigoga Ruth ifoto ari kumwe n’umugabo wa kabiri mu burebure ku isi yaciye ibintu kubera uko yahise agaragara nk’akana

Umugabo yakoreye ubugome umugore we utwite nyuma yo kumufata asambana n’indaya