in

Umunsi w’abagore urakomeje muri Kiyovu sports

Kiyovu sports ikomeje kwitwara neza mu mikino y’icyiciro cya mbere mu rwanda, ndetse ikaba inaherutse guhindura ikirangantego cyayo, yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi w’abagore, nta mugore uzishyura ku mukino urucaca ruzahuriramo na Etencelle.

Ni umunsi w’abagore wabaye ku wa 08 werurwe 2022 aho umugore aratwa ubutwari ndetse akanashimirwa ubutwari bwe budakunze kuririmbwa cyane.

Kiyovu sports iri mu bihe byayo byiza, dore ko iri ku mwanya wa kabiri abo inganya amanota na APR ariko APR ikayirusha igitego yizigamye, yasoneye abafana b’abagore bose bazifuza kureba umupira izakiramo Etencelle ku cyumweru.

Ibi bikaba bitari bisanzwe ariko kiyovu sport kugira ngo yongere umurindi w’abafana bazayifashe no gutwara igikombe ndetse n’impamvu yo gukundisha igitsina gore kidakunda umupira, yahisemo gusonera abagore bose bazaza kureba umupira uretse ko bagomba kuba barikingije inkingo 2 za COVID-19.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sadio Mane yagizwe intwali muri Senegal: Menya impavu

Umusifuzi wu munyarwanda agiye gusifura umukino ukomeye