Umukobwa wamamaye cyane muri Filime zo muri Koreya y’Epfo, Song Yoo Jung yitabye Imana mu buryo bwatunguye abantu dore ko yari afite imyaka 26 y’amavuko gusa.
Song Yoo-Jung yatabarutse nk’umunyempano wari ukuri muto kandi wigaruriye imitima ya benshi muri Filime z’inyakoreya. Nta mpamvu y’urupfu rwe yatangajwe kuri iki cyamamare. Urupfu rwa Song ku wa Gatandatu i Seoul rwemejwe n’abamuhagarariye mu kigo cy’abahanzi ‘Sublime’. Mu magambo yabo, bavuze ko imihango yo kumushyingura “yakozwe mu mutuzo,” nk’uko ibyifuzo by’umuryango babyifuzaga.
Iri tangazo rigira riti: “Song Yu Jung yari inshuti yacu yahoraga iduha umunezero no kumwenyura kwinshi, kandi yari umukinnyi w’amafirime mwiza wakinnye ashishikaye.” Nyuma yo gukora bwa mbere nk’umunyamideli, Song Yoo yatangiye gukina umukino wa mbere muri ‘Golden Rainbow’ mu 2013.
Ubukurikira yagaragaye mu rukurikirane rwa ‘MBC’hanyuma anagaragara muri ‘KBS2’s School 2017 ‘ muri raporo yakozwe na The Mirror. Song Yoo, yari yaranagaragaye mu kwamamaza ibicuruzwa bya Estée Lauder na ice cream ya Baskin-Robbins, nk’uko byavuzwe na New York Times, ndetse yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye. Yaranzwe kandi kwerekana ubuvugizi ku bafite ubumuga.