in ,

Umukobwa wa Donald Trump yambitswe impeta n’umusore w’umukire arusha imyaka.

Umukobwa wa Donald Trump w’imyaka 27 y’amavuko yatangaje ko yamaze kwambikwa impeta n’umusore ufite agatubutse gusa amurusha imyaka hafi 4 yose.

Tiffany Trump, umukobwa muto wa Donald Trump yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo n’umunyemari Michael Boulos.Uyu mukobwa afite imyaka 27 y’amavuko mu gihe uyu musore afite imyaka 23, bivuze ko amurusha imyaka ine y’amavuko.

Tiffany Trump yanditse kuri konti ye ya Instagram [Urubuga Se atakibarizwaho kubera ko konti ye yahagaritswe] atangaza ko yabwiye ‘Yego’ umukunzi we wamuteguje kubana akaramata.

Tiffany yavuze ko ari iby’igiciro kinini kuri we n’icyubahiro kuba yambitswe impeta y’icyizere akiri muri White House, mu gihe habura amasaha macye we n’umuryango we bakava muri iyi nzu ituramo umuryango wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze “Ni iby’icyubahiro kwishimira iyi ntambwe ndi kumwe n’umuryango wanjye muri White House. Nta kintu gifite agaciro kurusha impeta y’icyizere nambitswe n’umukunzi wanjye udasanzwe Michael.”

Uyu mukobwa yavuze ko ari kwiyumva nk’ ‘umunyamugisha’ kandi ko atewe amatsiko na paji nshya agiye gufungurana n’umukunzi we. Tiffany Trump kandi yagaragaje ifoto ari kumwe n’uyu musore muri White House.

Tiffany Trump yatangaje ko yambitswe impeta y’icyizere n’umukunzi we bamaranye imyaka ibiri

Tiffany wambitswe impeta ikoze muri ‘diamond’ yatangiye gukundana na Michael kuva mu 2018, ni nyuma yo guhurira mu gace ka Mykonos muri Greece. Uyu musore ufite ubukire akura mu ikigo cy’imari nini ‘Boulos Enterprises’, yavukiye mu Mujyi wa Lebanon akurira mu Nigeria aho yavuye ajya kuba muri Amerika.

Michael yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yabwiwe ‘Yego’ n’umukunzi we. Kandi ko yiteguye urugendo rushya na Tiffany Trump.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Neymar yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’umukobwa w’uburanga bagaragaye bagira ibihe byiza(AMAFOTO)

Niba uri umukobwa ukunda by’ukuri umukunzi wawe,irinde kumubwira aya magambo akarishye.