in

Niba uri umukobwa ukunda by’ukuri umukunzi wawe,irinde kumubwira aya magambo akarishye.

Hari amagambo abahungu badakunda kumva cyane cyane iyo bayabwiwe n’abakobwa bakunda, ni ngombwa ku mukobwa kwitwararika ukamenya ibyo ubwira umusore mukundana n’ibyo utamubwira. Ngaya amagambo akarishye udakwiye kubwira umusore mukundana nk’uko urubuga rwa Elcrema rubivuga:

1.Nta gikundiro ufite

Akenshi iyo ukundana n’umuhungu uko yaba asa kose ntabwo uba ugomba kumubwira ko nta gikundiro kimugaragaraho n’ubwo yaba ari mubi. Ahubwo urabyihorera bikakugumamo wenyine kuko byabatandukanya kandi wowe hari ibiba byaratumye umukunda, kuko nawe abikubwiye byakubabaza.

2.Ntuzi gukunda

Iyo umuhungu mukundana atakunyura mu bijyanye n’urukundo rwanyu si byiza ko umubwira ko atazi gukunda cyangwa ngo umwereke ko urukundo rwanyu rubishye. Ahubwo wowe uba ugomba gufata iya mbere ukamuha urugero maze na we akaboneraho kumenya icyo gukora bitewe n’ibyo ukunda kandi ukeneye ko azajya agukorera.

3.Umukunzi wanjye wa kera

Kirazira ko umuhungu mukundana ukunda kumubwira ibijyanye n’umuhungu mwakundanye mbere ye, umurata cyangwa umugereranya n’uwo muri kumwe kuko nta muhungu n’umwe ubikunda.

4.Twibere inshuti zisanzwe

Iyo ubwiye umuhungu mukundana ngo mwibere inshuti zisanzwe, biba bimugaragariza ko udakeneye gukomezanya na we inzira y’urukundo kabone n’ubwo waba ubivuze wikinira ariko we iyo abyumvise ahita afata icyemezo cyo kubivamo.

5.Inshuti zanjye ntizigukunda

Si byiza ko ubwira umuhungu mukundana ko inshuti zawe zitamwiyumvamo kuko bishobora kumurakaza cyane ndetse ukaba ubibye urwango hagati ye na bagenzi bawe. Iyo amenye ko batamukunda kandi akabona wowe mukomeza kugirana imishyikirano n’ubucuti bugakomeza, ahita ashaka uko abagucaho maze wabyanga mugashwana bikaba byavamo no gutandukana ari wowe ubiteye kuko wamubwiye uko bagenzi bawe bamufata.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wa Donald Trump yambitswe impeta n’umusore w’umukire arusha imyaka.

Akayabo ka Miliyari na miliyoni zisaga 190 z’Amanyarwanda ni ko gategereje Amavubi muri CHAN 2020.