in

Umukinnyi wa Rayon Sports wayifashaga cyane ashobora kwirukanwa kubera imyitwarire ye iri kubangamira ubuyobozi

Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Kenya, Paul Were akomeje kurwaza umutwe abatoza ba Rayon Sports kubera imyitwarire ye idahwitse.

Muri Kanama 2022 nibwo Paul Were yageze mu Rwanda aje mu ikipe ya Rayon Sports.

Ni umukinnyi wagaragaje impano ndetse n’imikino umutoza Haringingo Francis yagiye amugirira icyizere yagiye afasha ikipe ye.

Gusa uko yagendaga amenyera mu Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali, uyu musore yatangiye kugaragaza imyitwarire itishimiwe n’abatoza be.

Amakuru YEGOB ikesha ISIMBI ni uko uyu mukinnyi ikibazo afite gikomeye ari ukuba yifatira agasembuye ku buryo bituma yica gahunda y’imyitozo.

Ni umukinnyi umutoza Haringingo Francis yumvaga agomba kubanza mu kibuga ku mukino wa APR FC tariki ya 18 Ugushyingo 2022.

Amakuru YEGOB ikesha ISIMBI ni uko Haringingo yaje kubabazwa cyane n’uburyo uyu mukinnyi yitwaye mu cyumweru cy’imyitozo itegura uyu mukino aho yakoze imyitozo ibiri gusa.

Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande ngo yahoranaga impamvu aho yavugaga ko umugore we arwaye.

Haringingo byamusabye imbaraga kugira ngo yicaze Paul Were, yumvaga yamukinisha ariko na none asanga atakwicaza umukinnyi umaze icyumweru akora imyitozo ataba amwubashye, niko gukinisha Iraguha Hadji, Paul Were abanza ku ntebe y’abasimbura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukozi wo ku kibuga cy’indege yarumwe n’inzoka imusanze aho batwarira indege

Amafoto:ihere ijisho Messi aryamanye n’igikombe