in

Umukinnyi ubanza mu kibuga muri Rayon Sports amaze iminsi arwaye Maralia

Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, Mucyo Didier ‘Junior’ amaze iminsi arwaye Maralia bisobanuye ko atazagaragara mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere Rayon Sports izahuramo na Espoir FC.

Ku munsi w’ejo tariki 23 Ukwakira 2022, Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian izakira Espoir FC itozwa na Bisengimana Justin, uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Saa Cyenda z’amanywa.

Amakuru dukesha Radio Fine FM, ni uko Mucyo Didier ‘Junior’ atazawukina bitewe n’uko amaze iminsi arwaye Maralia gusa ari koroherwa, umwanya we uzakinwamo na Nkurunziza Felecien.

Rayon Sports ifite amanota 12 kuri 12 mu mikino ine ya shampiyona, ikaba ifite n’umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 5 aho izacakirana na AS Kigali mu kwezi gutaha.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Indirimbo Bimpame ya Phil Peter na Marina irarikoze imahanga(videwo)

Nyuma y’Inana ya Chriss Eazy yarebwe n’abantu miliyoni 4 Puculi ya Okkama nayo itejemo(AMAFOTO)