in ,

Indirimbo Bimpame ya Phil Peter na Marina irarikoze imahanga(videwo)

Umuhanzi akaba umunyamakuru, umushyushya rugamba Dj Phil Peter muri iyi minsi ari gukora indirimbo zigiye zitandukanye gusa akazikorana n’abahanzi bagenzi be, indirimbo Bimpame yakoranye n’umuhanzikazi Marina Deborah ikoze agashya imahanga.

Marina yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yagaragaje videwo igaragaza abantu bari kubyina mu muhanda ari umugore n’umugabo babyina indirimbo Bimpame ntacyo bitayeho abantu bakabashyingera gusa bo bagakomeza kwibyinira akazuke ubona ko banyuzwe n’iyo ndirimbo.

Iyi ndirimbo yarakunzwe na hano mu Rwanda ku buryo Dj Phil Peter akimara gubona ukuntu ikunzwe yahise yongera akorana indi ndirimbo na Marina gusa bongeramo abandi bahanzi nka P Fra, Fireman na Aime Bluestone bayita Agafoto.

Dore videwo y’ukuntu Bimpame ikoze akantu imahanga:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo wafunzwe imyaka 20 arengana ashobora guhabwa miliyari zirenga 2

Umukinnyi ubanza mu kibuga muri Rayon Sports amaze iminsi arwaye Maralia