Mariah Carey wakunzwe cyane ndetse akaba ikirangirie muri muzika bitewe n’ijwi rye hamwe n’indirimbo ze nziza akenshi zibanda ku rukundo, yagaragaje ko kugeza n’ubu atari yakira ko umuraperi Tupac cyangwa 2Pac yapfuye batari bakundana ku mugaragaro.
Ibi yabyanditse mu gitabo aherutse gusohora cyitwa The Meaning Of Mariah Carey. Iki gitabo kikaba muri rusange gikubiyemo amabanga y’uyu muhanzikazi ndetse n’ibyamubayeho atageze atangariza itangazamakuru cyangwa abafana be.
Iki gitabo Mariah Carey akaba agaruka ku buzima bwe bwite cyane cyane ku buzima bubabaje yanyuzemo. Kuri page ya 14 y’iki gitabo niho yagarutse birambuye ku mubano we na nyakwigendera 2Pac bari bafitanye.
Yanditse avuga ko yahuye bwa mbere n’umuraperi 2Pac mu mwaka wa 1993 hari ku itariki 20 z’ukwezi kwa kane. Icyo gihe bahuriye mu gitaramo bose bari buririmbemo maze baraganira birambuye. Ikintu cyatangaje Mariah Carey ni uko 2Pac yakundaga indirimbo ze.
Yakomeje yandika avuga ko kuva icyo gihe bahura bahise baba inshuti cyane, bahamagaranaga kenshi ndetse bakanahura kenshi. Icyo gihe Mariah Carey acudikanye na 2Pac yari amaze amezi 8 ashyingiwe ku mugabo witwa Tommy Mottala.
Mu byo avuga ko byamubabaje ni uko ubwo yabwizaga ukuri 2Pac ko amufitiye amarangamutima kandi ko abimaranye igihe, umuraperi 2Pac yahise amusubiza ko nawe amukunda cyane gusa ko atamwemerera ko bakundana bya nyabo cyangwa ko bagirana umubano wihariye bitewe n’uko Mariah yubatse.
Mariah Carey akaba yaranditse avuga ko 2Pac ariwe wamwanze akanamusaba kubyikuramo kuko bitari gushoboka. Mu magambo 2Pac yamubwiye yagize ati ”Mariah wowe uri umugore w’undi mugabo ntabwo bikwiye ko twakundana ndetse n’ibi turimo ntabwo bikwiye, igihe uzatandukana n’uwo mugabo uzaze dukundane nta kibazo”.
Mu kiganiro The Wendy Williams Show kinyura kuri televiziyo ya BET, Mariah Carey wari umutumirwa yabajijwe impamvu yagarutse kuri 2Pac cyane mu gitabo yasohoye maze asubiza ko mu bintu byamubabaje cyane mu buzima bwe ari uko atigeze akundana n’uyu muraperi.
Mu magambo ye yagize ati ”2Pac namukunze nkimubona sinari nitaye ku kuba nubatse cyane ko umubano wanjye na Tommy utari mwiza ndetse twabanye ntamukunda. Ubwo natangiraga gukunda 2Pac nari niteguye no gusiga umugabo wanjye nkisangira 2Pac, gusa we yarabyanze kandi simurenganya.”
Mariah Carey uhamya ko 2Pac yakoze igikorwa cy’ubutwari ubwo yamwangaga kuko bitari bikwiriye, avuga ko kandi akumbuye cyane uyu muraperi by’umwihariko akumbuye inseko ye. Mariah Carey yatangaje ko urupfu rwa 2Pac rwamugoye kurwakira kugeza n’ubu.
Umuhanzikazi Mariah Carey akaba yarakunze kuvugwaho ko akunda amafaranga cyane bikaba ari nabyo byatumye abana na Tommy Mottola kuko yaramukurikiranyeho umutungo, gusa aba bombi baje guhana gatanya mu 1998.
Mu mwaka wa 2008 Mariah Carey yakoze ubukwe n’umukinnyi wa filime Nicki Cannon babyarana abana babiri b’impanga, baje gutandukana mu mwaka wa 2016. Kugeza ubu Mariah Carey w’imyaka 50 ari gukundana n’umusore witwa Bryan Tanaka w’imyaka 37.