in

Umuhanzikazi Bwiza yahishuye ikipe akunda hagati ya Rayon Sports na APR FC

Umuhanzikazi Bwiza Emerance ukomeje kugaragaza ubuhanga budashidikanywaho mu muziki w’u Rwanda, yavuze ashize amanga ko ari umukunzi w’ikipe ya Rayon Sports kuva akiri umwana muto.

Ntabwo ari kenshi abahanzi bo mu Rwanda bavuga amakipe bafana kugira ngo badatakaza bamwe mu bafana b’ikipe runaka, gusa ku rundi ruhande kuba umuntu yaba afana ikipe itandukanye niyo mugenzi we afana ntibivuze ko bagomba kuba abanzi kuko umupira w’amaguru ubereyeho guhuza abantu aho kubatandukanya.

Nk’uko bigaragarira amaso ya buri muntu, kuva shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yatangira gukinwa ikipe ya Rayon Sports ihora ku isonga mu kugira abafana benshi igakurikirwa na APR FC aho iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ifite umubare munini w’abafana bakiri bato by’umwihariko abavutse nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Umuhanzikazi Bwiza na we ari mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports nk’uko yabitangarije abakunzi b’umuziki we biciye mu kiganiro yagiranye na bo ku rubuga rwa Instagram.

Muri iki kiganiro cyahuje umuhanzikazi Bwiza n’abakunzi be, umwe yamusabye kubabwira ikipe afana mu Rwanda maze uyu mukobwa w’ijwi rihebuje asubiza atazuyaje ko ari umufana wa Gikundiro.

Yagize ati “Njyewe mfana ikipe ya Rayon Sports, kuba mvuka mu Bugesera ntabwo bivuze ko ari yo mfana kuko nakuze mfana Gikundiro, ikindi nkunda Bugesera Basketball Club y’abakobwa”.

Bwiza yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Available, Yiwe, Mi Amor yakoranye na Riderman, Hello yakoranye na Kevin Skaa, Ready, Rumours na Lolo yakoranye na Chriss Eazy.

Uyu muhanzikazi uri kuzamukana imbaraga nyinshi mu muziki w’abari n’abategarugori, aheruka gushyira hanze indirimbo yitwa Exchange aho mu minsi itanu imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 160 ku rubuga rwa YouTube.

Uretse umuhanzikazi Bwiza ufana ikipe ya Rayon Sports hari n’abandi bahanzi benshi bafana iyi kipe barimo Queen Cha, Young Grace, Ariel Wayz, King James, Eric Senderi, Producer Ishimwe Clement, Butera Knowless, Safi Madiba, Uncle Austin na Khalfan Govinda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwiza agarutse mu Rwanda avuze ko agiye kurega abamwandagaje

Ibiteye amatsiko kuri stade 5 nini kw’isi kuruta izindi muzikinirwaho umupira w’amaguru.