in

Bwiza agarutse mu Rwanda avuze ko agiye kurega abamwandagaje

Umuhanzikazi Bwiza yagarutse i Kigali nyuma y’igihe cyingana n’icyumweru amaze muri Kenya aganira n’ibitangaza makuru byaho.

Kandi bikaba ari n’ubwa mbere umuhanzi wo mu Rwanda aganiriye n’ibitangazamakuru 15 byo muri Kenya mu gihe gito kingana n’iminsi 7.

Benshi bakemangaga icyongereza cy’abanyarwanda
Bwiza we arabishoboye.

Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Kikas music ihagarariwe na Uhujimfura ba vuze ko barangije gutanga ikirego kubantu bavuze ko bafite amashusho ya Bwiza ari gukora imibonano mpuzabitsina kandi babeshya.

Buretse kandi kuba Bwiza yarasuye yarasuye ibinyamakuru bitandukuanye yanahuye n’ibigo bishora imari mu bahanzi ndetse akaba yaranabonye ikigo kigiye kugura Album ye ya mbere ari kwitegura gusohora.

Mu bindi bikorwa yakoreye muri Kenya harimo no gukorana n’abahanzi baho ndetse yanabonye umwanya wo gufatira amashusho mu mugi mwiza wa Nairobi.

Kandi uyu muhanzikazi yavuze ko yishimiye ubutumire bwa minisiteri y’umuco n’ururimi.

Aho azahura na bamwe mu bayobozi bo muriyo minisiteri kuruyu wa gatanu nyuma yaho akazahita atangira kuganira n’ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu isobanura urugendo rwe muri Kenya.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru yihutirwa ku banyeshuri bagiye kwiga mu mashuri yisumbuye mu Rwanda

Umuhanzikazi Bwiza yahishuye ikipe akunda hagati ya Rayon Sports na APR FC