Nyuma y’iminsi Umuhanzi Tayc yemereye abanyarwanda ko azabataramira yaje kugera mu Rwanda mu ijoro ryakeye.
Tayc yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali hagati ya Saa Yine na Saa Tanu z’ijoro, yakirwa ahabwa indabo mbere yo kwerekeza mu modoka yari imutegereje, yanahise imwerekeza ku icumbi.

Ntabwo yavuganye n’itangazamakuru kuko yahise yerekeza mu modoka yari yateguriwe maze yerekeza kuri hoteli.