in

Umuhanzi Patoranking aravugwa mu rukundo na Yemi Yalade.

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Nigeria, uzwi nka Patoranking aravugwa mu rukundo n’umuhanzikazi w’icyamamare Yemi Alade.

Ubutumwa bwa Patoranking

Ibi Patoranking yabigaragaje uyu munsi kuwa gatanu ,ubwo yafataga ifoto y’umuhanzikazi Yemi Alade akayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram na Twitter maze yandikaho amagambo yo mu gifaransa asa nk’utomora uyu muhanzikazi agira ati ”Mon Bebe” ashyiraho n’umutima bigaragaza ko amukunze cyane.

Ntibyatinze maze Yemi Alade mu masegonda macye Patoranking amupositinze ahita amusubiza ati ”Thanks Papi” ashyiraho n’utushushanyo (emoji’s) ziriho udutima twinshi. Aya magambo ubusanzwe ni akoreshwa n’abari mu rukundo dore ko bizwi ko ijambo Papi abakobwa baryita abasore bimariyemo. Aba bahanzi bombi kandi baherutse gukorana indirimbo bise Temptation yasohotse kuri album ya Yemi Alade yise Empress.

Abafana baba bahanzi bombi bakaba nabo berekanye amaranga mutima yabo bafitiye aba bahanzi.bamwe mubagize icyo babivugaho babinyujije ku mbuga nkoranyambaga berekanye ko bashyigikiye urukundo rwaba bombi,abandi nabo babwiye Patoranking bati ”Ni byiza rwose n’ubundi ni wowe wari ukwiranye no gukundana n’umwamikazi wa Africa”. Yemi Alade akaba ari ryo zina ry’akabyiniriro ke African Queen.

Ibintu byafashe indi ntera ubwo umwe mu bagize icyo babivugaho anyuze muri comment agira ati iyi foto ya Yemi Alade ni nziza cyane maze Patoranking amusubiza ko ariwe wayimufotoye.

Ibi bikaba byakomeje kuvugisha abantu batari bacye dore ko Yemi Alade amaze iminsi muri Ghana ndetse n’amafoto Patoranking amaze iminsi ashyira hanze yamwerekanaga ko ari muri Ghana, abafana babo bakaba baketse ko aba bombi bari kumwe mu gihugu cya Ghana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wayne Rooney ntakiri umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Burya ngo Se wa Diamond Platnumz ntabwo ari Mzee Abdul| Nyina ashyize ukuri kose hanze.