Hanze
Burya ngo Se wa Diamond Platnumz ntabwo ari Mzee Abdul| Nyina ashyize ukuri kose hanze.

Muri Tanzania benshi bazi ko Mzee Abdul ari Se wa Diamond Platnumz nyamara nyina w’uyu muhanzi yavuze ko atari ko biri.
Uko Diamond yitwara kuri Se umubyara usanga benshi babyibazaho, aho uyu muhanzi ari mu bahagaze neza muri Afurika akaba n’umwe mu bamaze gufata no kwigarurira imitima ya benshi ku isi. Ari no mu bafite amafaranga menshi ariko uwitwa Se Mzee Abdul ubuzima bwe buragayitse nk’uwibarutse icyamamare.
Diamond ikirangirire muri Afurika muri muzika
Itangazamakuru ryo muri Tanzania usanga rikunda gutabariza Mzee Abdul ngo afashwe na Diamond. Mu kigarino giherutse guca kuri Wasafi TV, umusore uziranye na Diamond kuva mu bwana witwa Ricardo Momo, wanabaye umujyanama wa Harmonize, yavuze ko Mzee Abdul atari Se wa Diamond ahubwo ni uwamureze.
Mama Dangote Nyina wa Diamond
Ibi byaje gushimangirwa na Nyina wa Diamond Platnumz, Mama Dangote. Nk’uko byaciye no kuri Bongo5, uyu mubyeyi yavuze ko Ricardo avukana na Diamond kandi ko Mzee Abdul atari se wa Diamond. Yagize ati “Ricardo Momo na Diamond ni abavandimwe, kandi Abdul ntabwo ari Se wa Diamond”.
Amakuru avuga ko kuva Dangote yatandukana na Mzee Abdul babanaga nk’umugabo n’umugore, bahise bangana urunuka ubwo Diamond yari amaze kuba icyamamare, ntibifuzaga kumusura cyangwa kumutekereza. Diamond nawe yakuze atamwiyumvamo, bikaba byavugwa ko ari Se ahubwo bamwihakana kubera ubukene n’amakimbirane yabaranze.
-
Inkuru rusange17 hours ago
Aime Beaute Mushashi wa Tv1 ahishuye ibanga rya KNC mu kazi,anavuga uburyo abagabo bose bamukunda.
-
Ubuzima19 hours ago
Nguku uko byagenda ku mubiri wawe ugiye unywa amata arimo ubuki buri gihe.
-
Imyidagaduro7 hours ago
Ibya Miss Aurore na Egide noneho Super Manager arabihuhuye.
-
Izindi nkuru16 hours ago
Cyore:Abahanga bemeje ko nta bundi buzima bubaho nyuma yo gupfa.
-
inyigisho9 hours ago
Ngaya amakosa akomeye abakobwa bakora bazi ko azabafasha guhita barongorwa n’abakunzi babo.
-
Izindi nkuru14 hours ago
Perezida wa Argentina yatunguye abantu ubwo yagendaga mu ndege ya Messi.
-
Imyidagaduro8 hours ago
Nabaye imfubyi nkiri muto|Kuba Miss Rwanda ni inzozi zikomeye|Marie Paul
-
Imyidagaduro4 hours ago
Umuhanzi Ali Kiba ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda.