in

Umuhanzi Burna Boy wo mu gihugu cya Nigeria yatangije ubucuruzi bw’urumogi

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wo mu gihugu cya Nigeria, Burna Boy, yamaze gutangiza ubucuruzi bw’urumogi muru Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Damini Ogulu umaze kwamamara ku izina rya Burna Boy mu muziki umwe mu bahanzi nyafurika bahagaze neza ku rwego mpuzamahanga akomeje kwagura ibikorwa bye mu bucuruzi.

Nyuma y’igihe gito atangiye ubucuruzi bwa ‘Snacks’ Burna Boy yahise yinjira mu bucuruzi bw’urumogi aho yabutangiriye mu mujyi wa Miami wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu musore amaze gufatisha ku rwego rw’isi dore ko uyu mwaka yabaye umuhanzi warebwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ikindi kandi yatwaye igihembo cy’umuhanzi ufite alubumu nziza ibihembo bikomeye ku rwego rw’isi bitangirwa muri America.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’iminsi itatu atembanywe n’amazi basanze akiriho

Noneho uwahoze ari umukunzi wa Cyusa natwe adushyize mu rujijo pe!