in

Gasabo:Umusore wafashwe amaze kwiba amafaranga yatunguye benshi uburyo yitwaye amaze gufatwa

Mu karere ka Gasabo umurenge wa Rusororo umusore w’imyaka 22 yafashwe amaze kwiba amafaranga ibihumbi 119 frw muri koperative yamuhaye akazi.

Amazina ye Hakizimana Eric yafatiwe mu Mudugudu wa Musango mu Kagari ka Kabuga I ubwo yari atashye aho atuye, ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku ya 18 Ukwakira.

Uyu musore ukurikiranyweho ubujura buciye icyuho, yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha station ya Rusororo.

Uyu musore akimara gufatwa nivugwa ko atigeze arushya ubuyobozi kuko yahise yemera icyaha.

Gusa ubuyobozi mu nama bwahaye abaturage bavuze ko bakwirinda kubika amafaranga mu mazu ahubwo bagana ama banki nibindi bigo by’imari.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yiyambitse ubusa muri stade kubera kwishimira igitego ikipe ye yatsinze ku munota wa nyuma(AMAFOTO)

Benzema nyuma yo guhabwa Ballon d’or akomeje gutsinda ibitego