in

Umugore yamennye amavuta ashyushye ku mugabo we bapfa ijwi kuri Whatsapp (Voice note) yohererejwe

Ni inkuru ibabaje y’umugabo ukuze ukomoka, mu Ntara ya Midlands,muri Zimbabwe mu gace ka Zhombe  yahiye bikabije nyuma yo gutwikwa n’amavuta yo guteka yasutsweho n’umugore we amushinja kumuca inyuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Midlands, Inspector Emmanuel Mahoko, yemeje ibyabaye, avuga ko iperereza kuri iki kibazo rikomeje.

Yagize ati “Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe iri gukora iperereza ku cyaha cyo gushaka kwica aho umugabo wo muri Zhombe yatwitswe n’umugore we wakoresheje amavuta yo guteka ashyushye amashinja kumuca inyuma.

Uyu mugabo, Taurai Hlala, yari kumwe n’umugore we Sobrine Muzioni, ku cyumweru gishize,bari kumva umuziki kuri telefone.

Mu buryo butunguranye,hajemo ijwi ry’umugore wari wavugishije umugabo kuri WhatsApp,maze havuka ubwumvikane buke hagati yabo bombi.

Mahoko ati “Ukekwaho icyaha ngo yagiye mu gikoni aho yari atetse afata amavuta yo guteka ashyushye ayasuka ku mugabo we, bimuviramo gushya bikomeye.

Hlala yahise ajyanwa mu bitaro by’akarere ka Kwekwe aho nyuma yoherejwe ku bitaro bikuru bya Sally Mugabe, amerewe nabi.

Iperereza ngo riracyakomeza gusa ukekwaho icyaha yarabuze.

Polisi yasabye umuntu wese ufite amakuru ashobora gutuma ukekwaho icyaha afatwa ko yayaha polisi imwegereye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto:Umusore arembye ari mu bitaro yakoze ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we

Rusizi:Umugabo wafashe abana 2 b’abakobwa ku ngufu yiyahuye rugikubita ahunga guhanwa