in

Rusizi:Umugabo wafashe abana 2 b’abakobwa ku ngufu yiyahuye rugikubita ahunga guhanwa

Umugabo w’imyaka 40 wo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza, yiyahuriye mu biro by’Akagari nyuma yo gufata abana babiri ku ngufu.

Nk’uko amakuru dukesha IGIHE abivuga Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2022 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo aba bana bari batashye bavuye ku ishuri bagahura n’uyu mugabo akabashukisha amandazi n’ibindi.

Bivugwa ko yabajyanye iwe akabasambanya. Mu nzira berekeza iwabo bahuye n’irondo ahagana saa cyenda z’ijoro batashye bafite amafaranga 300 Frw bavugaga ko ari ayo yabahaye ngo bigurire ibyo bashaka.

Ubwo abakora irondo babonaga batambutse babajije aho bavuye barahasobanura ndetse banerekana aho uwo mugabo atuye.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi bamufungira mu biro by’Akagari ariko nyuma y’iminota mike basubiye kumureba basanga yamaze kwiyahura.

Bivugwa ko yakoresheje umugozi yiyahura ariko icyateye urujijo ni ahantu yakuye uwo mugozi yakoresheje ngo kuko mu Kagari imigozi nk’iyo nta yibamo.

Mu nama ubuyobozi bwatanze bwaburiye ababyeyi kwirinda kurekura abana mu gihe cy’ijoro kuko hari ibintu byinshi byabagirira nabi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yamennye amavuta ashyushye ku mugabo we bapfa ijwi kuri Whatsapp (Voice note) yohererejwe

Seninga ari kubyina avamo,birakomeye