in

Amafoto:Umusore arembye ari mu bitaro yakoze ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we

Nta n’umwe watinya kuvuga ko inshuti n’umwanzi ubabonera mu byago, kandi koko inshuti yukuri uyibonera mu byago mugihe abandi baba bagusize.

Ibi nibyo byabaye k’umugabo wari umaze igihe akundana n’umukobwa ariko nyuma uyu mugabo akaza kurwara impyiko ,bikamuviramo kujya mu bitaro , ibi byatumye umukobwa bakundana ubwo amwisabira ko bashobora gukora ubukwe nk’ikimenyetso cyo kumwereka ko atazigera amusiga kandi bazabana mu byiza no mu biibi.Ibi byabereye mu gihugu cya Nigeria , mu mujyi wa Lagos mu bitaro bya Evercare hospital biherereye mu gace ka Lekki ,  aho ibi bitaro byabifurije kugira urugo rwiza , ndetse banifuriza umugabo gukira vuba ,agasanga umugore we wemeye kubana nawe abona ko igihe icyo aricyo cyose yakwitaba Imana.

Mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ,agaragaza uyu mugabo yicaye mu kagare n’umugore we amwicaye iruhande ndetse n’indi bicaye ku gitanda cyo kwa muganga, aho abantu benshi banyuzwe n’urukundo rwabo ndetse babifuriza kuzarambana.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamaze iminsi hashushanywa ibyamamare, kuri ubu hagezweho Bruce Melodie gusa icyasekeje abantu ni uko yamushushanyije afite inyinya

Umugore yamennye amavuta ashyushye ku mugabo we bapfa ijwi kuri Whatsapp (Voice note) yohererejwe