in

Umugore ufite impumuro idasanzwe akomeje gutangaza benshi

Uyu mugore akomeje kugarukwaho mu binyamakuru byinshi aho bivugwa ko afite impumuro idasanzwe aho anuka nk’amafi.

Umugore w’imyaka 41 uzwi nka Kelly Fidoe-White yatangaje ko afite uburwayi budasanzwe butuma anuka nk’amafi.

Kelly yavuze ko ibyo yabibonye afite imyaka itandatu, ariko akaba ataramenye impamvu nyayo kugeza ku myaka 34. Yagaragaje ko agomba gufata kwiyuhagira inshuro enye ku munsi kugira ngo ahishe umunuko we.

Ikinyamakuru the Sun cyatangaje ko umufotozi mukuru wa Oldham, Manchester, yabayeho ubuzima bwe bwose hamwe na trimethylaminuria (TMAU); ibizwi nka “syndrome de fi”.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe indwara zidasanzwe kivuga ko iyi ndwara ari gake cyane yanditswe inshuro 100 gusa mu bitabo by’ubuvuzi.

Icyakora bamwe mubakora umwuga w’ubuvuzi bemeza ko imibare nyayo ishobora kuba myinshi ikaba yagera kuri 200.

Abantu barwaye TMAU bahora batanga impumuro mbi yumubiri aho bamwe banuka amafi yaboze, igitunguru cyangwa umwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Yateretse inzara imyaka 30 none bimukozeho

Umwarimukazi yafashe umuhungu ku ngufu ahita amutera inda none yahawe igihano gikakaye