in

Umugabo yamuritse abagore be 6 mu bukwe bose batwite inda z’imvutsi bitera benshi gucika ururondogoro.

Biragoye kubyiyumvisha uburyo umuntu ashobora gutera inda icyarimwe abantu barenze babiri, ariko umugabo wo muri Nigeria, Pretty Mike yakoze agashya atera abagore batandatu (6) inda, arangije abamurika imbere y’imbaga ubwo yari yatashye ubukwe bw’inshuti ye.

Mike Eze-Nwalie Nwogu uzwi cyane ku izina rya Pretty Mike, nanone bakunze kwita (Mbinga), bivugwa ko ari umugabo w’umuherwe, we n’abagore 6 babayeho mu buzima bwiza kandi bwuzuye ibyishimo. Icyatangaje benshi ni uko yitabiriye ubukwe bw’inshuti ye William Uchemba, umukinnyi wa Filime za Nigeria ari kumwe n’abagore be bose batwite nk’ugiye kubamurika dore ko bari bambaye mu buryo butangaje.

Burya abantu bararangazwa n’udushya tudasanzwe, uyu muherwe Prety Mike, mu kwitabira ubukwe bw’inshuti ye, yafashe abagore be 6 bose arabajyana bambaye ibisa, banatwite bose, ibi byatumye abantu bacika uruhondogoro. William Uchemba, nk’uwari wakoze ubukwe we yarebwaga n’abantu bake abandi barebaga cyane Pretty Mike. Maravipost dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu muherwe atari ubwa mbere, yitabiriye ibirori agakora udushya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mugisha Moise ari mu 10 bazatoranywamo umukinnyi mwiza wa 2020 muri Africa

Ibintu 20 umukobwa yakora agatuma umusore wese yifuza kumugira umugore we.