in

Umugabo warwanye inkundura n’ingona ashaka gukiza imbwa ye akomeje guca ibintu(VIDEO)

Umugabo witwa Richard Wilbanks w’imyka 74 yaciye ibintu hirya no hino kubera ukuntu yashyize ubuzima bwe mu kaga yiroha mu mugezi kurwana n’ingona [Alligator] yari igiye kurya imbwa ye kugeza ubwo yayiyambuye.

Bwana Richard wari wibereye mu gikari cye ahitwa Fort Meyes muri Florida, US,yabonye iyi ngona itwaye imbwa ye y’amezi 3 ahita yiroha mu mazi arwana no kuyibumbura umunwa ayikuramo iki kibwana cye yari itwaye.

Uyu musaza uri mu kiruhuko k’izabukuru yakoze benshi ku mutima kubera uru rukundo akunda iyi mbwa ye yise Gunnar, yatumye ashyira ubuzima bwe mu kaga.

Uyu mugabo akimara kujya muri aya mazi,yarwanye no gufungura iminwa y’iki kinyamaswa gisa n’ingona [Alligator] cyica abantu benshi ku isi kugeza cyasamye kirekura iyi mbwa.

Uyu mugabo yabwiye CNN ati “Twari turi gutemberera hafi y’umugezi,kiva mu mazi nka misile.Sinatekerezaga ko alligator yihuta kuriya.Byarihuse cyane.”

Uyu mugabo yavuze ko nta kindi kintu yatekereje uretse kwiroha mu mazi akajya kurwana n’iyi ngona kugira ngo arokore imbwa ye.

Uyu mugabo yavuze ko kubumbura umunwa w’iki gisimba gisa n’ingona kizwi nka Alligator byamugoye cyane ariko yabigezeho.

Iki gisimba cyariye amaboko uyu mugabo bituma ajya kwa muganga mu gihe iyi mbwa yo ntacyo yabaye uretse gukomereka gato ku nda ndetse ngo veterineri yahise ayivura irakira.

Uyu mugabo yasoje agira ati “Imbwa zacu nazo zimeze nk’umuryango wacu.

Amashusho y’uyu mugabo ari kurwana na alligator yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatwa na camera zari hafi aho zifasha mu gucunga umutekano.

Reba video ikurikira:

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyagufasha kugabanya amasonisoni mu gihe cyo gutera akabariro.

Umugore wa Dj Miller yakomoje kuri Album agiye gushyira hanze yitiriwe imfura ye.