in

Dore ibyagufasha kugabanya amasonisoni mu gihe cyo gutera akabariro.

N’ubwo dukunda cyane abo dusangiza ubuzima bwacu bwa buri munsi,babandi batuzi twambaye twaberewe mbese babandi batuzi tumwenyura igihe twasohokanye,hari igihe kubasangiza uko twiyumva cyangwa kwiyumvamo uko batubona mu gihe cyo gukora urukundo bidutera ipfunwe riremereye nyamara igikorwa nyirizina muba mugiye gukora aba ari ipfundo ryo kwisanzuranaho.

Wenda akenshi nawe umutinyuka iyo muri munzira mugenda yajya kugusoma ukumva isoni ndetse ukabikora nk’uwabyihorera.iyo isoni zateye imizi hagati y’ababana bombi ,iteka hari ibidakorwa nk’uko byagakwiye kandi imibonano iza ku isonga,akenshi wumva wanamwambura mbere yo gukora igikorwa nyirizina nyamara ukagira isoni ukisubiraho,uhora iteka urwana no gutinya bidafite ishingiro,umutima ukunda urubaha ariko nttugira intinyi.

Dore bimwe rero byagufasha kwisanzura kuwo musangira imbuto z’urukundo.

1.Ikigutera isoni shaka uburyo mwajya mugikora incuro nyinshi.

Wenda mwarashakanye ,ariko igihe agiye kugusoma wumva ari isi igiye kukugwira ,uko muzagenda mubikora incuro nyinshi uzagenda ubimenyera n’uburyohe bwabyo buzakwinjira kuburyo muzagera igihe mukajya mubikora ntawishisha undi kandi bizaba byiza kurusha uko ubicyeka.

2.Muganire ibyifuzo byaburi wese.

Inkingi ikomeye y’urukundo n’ubwisanzure kuwo wahisemo,uzambwira gute ko umukunda udashobora kumubwira icyo wifuza,utabasha kugira ibyo umusaba ngo unamubwire uko wifuza byakorwa,ni ngombwa ko umwibonamo ,mwaba muri kumwe ukumva uruzuye kuko ntacyo umukinga,igihe cyo gutera akabariro winyura ku ruhande uko ubishaka,uko ushaka ko akorohereza bimubwire kuko erega wasanga nawe ariko abyifuza,nutabimubwira bishobora kuzaba intandaro yo kuzajya kubibwira abandi bakobwa.

3.Irekure

Mu gihe wubaka urugo n’umukunzi wawe irekure,mwirekurire ,wikizigama kuko erega burya niyo mpamvu uba waravuye iwanyu,kora ibishoboka witse utuje maze wumve ubruyohe bw’ibikorwa,wikumva umeze nk’umuntu ufite icyo ukinga umukunzi wawe ,muhe byose bimugenewe kandi nawe akwihe wese ntacyo asize maze mwembi musangire uburyohe bw’ibyo muri gukora ntakimwaro.

4.Mugerageze kubakira urugo mu mwijima.

Umwijima uzafasha buri umwe muri mwe kumva har ikindi kintu kimuhishe kimufasha kuvuga ibintu uko abyumva,bizamufasha gutanga ku geza ku ndiba byabindi yatangaga ahishe amaso kuko icyo gihe ntawe uzaba abona imboni z’undi.N’ubwo abenshi bavuga ngo umwijima ukorerwamo amahano nyamara uza ku isonga mu gutinyura abashakanye mu gihe cyo gutera akabariro,uko mugenda mumenyerana igihe kiragera mukajya munabikora habona usibye ko hari n’abifashisha amatara y’urwijiji.

Hari abumva ko isoni ntacyo zatwara mu gihe bubaka urugo nyamara buryo uyo mutinyukanye ijana ku ijana biruta ibindi bihe byose mwagiranye mu giteretana kuko buri wese yumva ahuye n’uwo agenewe maze akamuha byose ntacyo amukinze mbese buriwe akora ibishoboka kugeza ku mpera bitandukanye na babandi babikora wagirango n’abakozi bo mu magarage (ibinamba) boza amamodoka kuko hari aho batagera kuko baba bakorera amafaranga,wowe si amafaranga ukorera icyo ukorera n’urukundo rwuzuye ruzira uburyarya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye icyatumye Zari ajya muri Tanzaniya kureba Diamond Platnumz.

Umugabo warwanye inkundura n’ingona ashaka gukiza imbwa ye akomeje guca ibintu(VIDEO)