in

Umugabo wanjye afite imitwe ibiri nicyo namukundiye|Umutwe wa kabiri uri gukura cyane|Sinzamureka.

Uyu mugabo ufite ikibyimba kinini ndetse nkimeze nk’umutwe wa kabiri yitwa Urayeneza Jackson akaba atuye mu karere ka Musanze. Umugore we akaba ahamya ko aricyo yamukundiye ndetse ko adateze kumureka.

Uyu muryango ubayeho mu buzima bugoye ,wasuwe na Afrimax Tv, maze bagaragaza uburyo babayeho.Uyu Jackson w’imyaka 50 y’amavuko yavuze ko iki kintu kimeze nk’umutwe wa kabiri cyamujeho hafi y’ugutwi ari akantu gato ,ndetse ari nk’agaheri,avuga cyakomeje gukura ndetse kuri ubu kimaze kuba kinini.

Uyu mugabo akomeza avuga ko ,ubuzima babayeho bugoye ,aho bashobora kuburara cyangwa kubwirirwa,ndetse bakaba barara hasi ,ku byatsi bagenda bahinduranya iyo bishaje.Nubwo babayeho nabi ariko Madamu we bafitanye umwana umwe avuga ko yamukunze azi neza ko afite ubwo burwayi ,ndetse ko adateze kumureka,

Yagize ati:”Umugabo wanjye namukundiye ko afite imitwe ibiri kuko atari we wayihamagariye.Sinteze kumureka”.

 

Kanda hano hasi urebe video irambuye :

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntuzemere gushyingiranwa n’umukunzi wawe niba adashobora gusubiza ibi bibazo.

Uyu mukobwa ni we ufite tatuwaji nyinshi cyane muri Miss Rwanda |Avuga ko agorwa no kuvuga ikinyarwanda.