Muhammad Latif Khatana w’imyaka 32 ndetse n’umugore we Salima w’imyaka 25 bakomoka mu gihugu cy’ubuhinde, aba bari mu byishimo bikomeye biturutse ku mwana wabo w’umukobwa bibarutse umeze neza cyane. Uyu mwana bahise bamwita Ulfat bikaba bisobanuye urukundo m’ururimi rwabo rwa Urdu, yavukanye ibiro bibiri n’amagarama atanu.
Akimara kuvuka uyu mugabo Latif yahise yirukankira kureba niba uyu mwana adafite imiterere nkiya se cyangwa ngo abe agaragaza ko azamera nka se mu isura mu gihe kizaza ariko yasanze umwana wabo ameze neza cyane kandi ateye nk’ibisanzwe. Uyu mugabo yagize ati: “narimfite impungenge zikomeye ko umwana wanjye ashobora kuzavuka nta sura afite nkanjye, ariko nkimara kumukubita amaso nasanze ari mwiza cyane kandi ateye neza afite isura nziza nkiy’umumalayika”.
Yakomeje yemeza ko uyu mwana yamuzaniye ibyishimo bidasanzwe nyuma y’igihe kinini cyane yari amaze ari mu gahinda gatewe n’imiterere ye idasanzwe. Uyu mugabo afite uburwayi budasanzwe bwibasiye uruhu bituma rukururuka rukingiriza isura ye yose k’uburyo muhuye utamenya ko aho uri kureba ari mumaso y’umuntu. Avuga ko kuri ubu agiye kuri paji nshya y’ubuzima bityo nta mwanya agifite wo kwibaza ku miterere y’isura ye, yemeza ko kuri ubu yamaze kuba umubyeyi ndetse guhera ubu agiye gutangira guhangayikishwa n’umwana we aho guta umwanya yibaza kuby’isura ye.